sangiza abandi

Nyuma ya 2027 interineti ya 2G na 3G ntizongera gukoreshwa mu Rwanda

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefoni igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rya 4G na 5G rizatanga serivisi za murandasi yihuta kandi zizewe ku baturage.

Ni itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) aho yatangaje ko serivisi za 3G zizahagarikwa ku gihugu hose ku wa 30 Kamena 2027. 

MINICT yatangaje ko nyuma ya ho, hazakurikiraho guhagarika serivisi za 2G, ariko iki cyemezo kikazafatwa hashingiwe ku isuzuma rizagaragaza niba igihugu cyiteguye, harebwa ubwiza bw’ikwirakwizwa ry’umuyoboro, imikorere ya serivisi ndetse n’uburyo abaturage bamaze kwimukira ku bikoresho bikoresha 4G.

Guverinoma ivuga ko kwimuka ku ikoranabuhanga rya 4G na 5G bizatuma ubushobozi bw’imiyoboro bwari bugikoreshwa na 2G na 3G busigara bukoreshwa mu kwagura no kunoza imiyoboro ya 4G na 5G. 

Ibi biteganyijwe gufasha abaturage kubona murandasi yihuta, itumanaho risobanutse, kugabanya ibibazo bikigaragara mu itumanaho ryo guhamagaragana hagati y’abantu ndetse no koroshya ikoreshwa rya serivisi zirimo mobile money, serivisi za Leta zitangirwa kuri murandasi, uburezi n’ubuzima.

MINICT n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ni bo bari gukurikirana iyi gahunda, ku bufatanye n’abakora serivisi z’itumanaho, inzego za Leta, abikorera ndetse n’abaturage.

Gahunda yo kwimuka kuri 4G na 5G izashingira ku bipimo byemeza niba igihugu cyiteguye harimo kureba niba 4G iboneka ku gihugu hose kandi itanga serivisi nziza, ndetse no kwemeza ko guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi, serivisi zo kohereza amafaranga kuri telefoni n’iz’ubutabazi bikomeza gukora nta nkomyi.

Hazanasuzumwa kandi uburyo serivisi zikoresha uburyo buzwi nk’akanyenyeri USSD, 2G cyangwa 3G zizimurwa zikajya ku ikoranabuhanga rishya, ndetse no kuba hari telefoni n’ibikoresho bihuye na 4G biboneka ku giciro abaturage bashobora kubona, cyane cyane abakeneye guhindura ibikoresho cyangwa amakarita ya SIM Card.

 Hazanashyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage no kubafasha muri iki gihe iyi gahunda izaba iri gushyirwa mu bikorwa.

Muri 2026, hazakorwa igerageza ryo guhagarika zimwe muri izi serivisi ahantu hatoranyijwe, mbere y’uko 3G ihagarikwa mu gihugu hose. Hagati aho, hazakomeza kwagurwa umuyoboro wa 4G no gukurikirana uko gahunda yose ikorwa.

Guverinoma yasabye abaturage kugenzura niba telefoni zabo na SIM Card bishobora gukoresha 4G. 

Abakiliya ba MTN bashobora gukanda 4561# kugira ngo barebe niba SIM card yabo ikoresha 3G cyangwa 4G, mu gihe abakiliya ba Airtel bashobora gukanda 2555*5# kugira ngo babimenye.

Abakoresha telefoni cyangwa SIM card bitakira 4G basabwe gutangira guteganya kuzisimbuza cyangwa kubikosoza. Abakora serivisi z’itumanaho na bo bazamenyesha abakiliya babo bakeneye guhindura telefoni cyangwa SIM card.

Ku bigo by’ubucuruzi n’inzego za Leta bikoresha ibikoresho cyangwa serivisi zishingiye kuri 2G cyangwa 3G, birimo serivisi zo kohereza amafaranga kuri telefoni, amashanyarazi n’izindi serivisi z’ibikorwaremezo, ubwikorezi, ubuzima, umutekano n’izindi serivisi za Leta, basabwe gutangira gutegura uburyo bwo kuvugurura cyangwa gusimbuza ubwo buryo.

MINICT na RURA bizakomeza gutanga amabwiriza n’amakuru ku batanga serivisi ndetse n’abaturage uko gahunda yo kuva kuri 2G na 3G igenda ishyirwa mu bikorwa

Nyuma ya Kamena 2027 interineti ya 2G na 3G ntizongera gukoreshwa mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]