sangiza abandi

Mwabyanga mwabikunda igisubizo ni mwe: Perezida Kagame abwira urubyiruko ko rugomba gukomeza  mu murongo w’Igihugu

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza mu murongo u Rwanda rwihaye wo kudasubira mu mateka mabi yaruranze arimo ubukoloni bwasenye ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo yaganiraga n’Intore 769 zigize irorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kamaro ko kujya mu Itorere uru rubyiruko rurimo ababwira ko ribigisha ibintu byinshi birimo amateka, umuco ndetse n’indangagaciro zikwiye  kuranga Abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Perezida Kagame yagize ati “Itorero ribereyeho kugira ngo abantu cyane cyane igihugu cyacu  kuko nitwe twabihisemo, abantu bahure, bige umuco, indangagaciro bige ibintu byinshi byigisha abantu guhangana n’ubuzima butandukanye aho waba uri hose ku Isi. ugahangana nibyo ushingiye ku muco wahawe n’igihugu cyawe. Umuntu, muryango, igihugu bubaho bishingiye kuri kamere y’uwo muntu n’igihugu.

Yavuze ko kugira ngo ibyo bigirire akamaro abantu ku giti cyabo, umuryango  ndetse n’igihugu bibamo inyigisho, ubwenge, kumenya. Avuga ko abantu bose bavukana ubwenge ari naho hava kumenya iyo umuntu abishatse ndetse avuga ko amahitamo y’umuntu ariyo y’ingenzi ku guhitamo ibyo ashaka kumenya.

Yagize ati “ Ni nk’uko mwahisemo kuza hano. Mwaje hano kuko hari icyo mwashakaga, ntaw’abakoreshejeho ingufu kugira ngo muze hano. Ni mwe mwabihisemo muraza, muzi icyo mwashakaga. Mwashakaga kumenya ibibareba, ibireba umuco n’ibireba imyifatire ituma batera imbere uko bikwiye.”

Yavuze ko kugira ngo ibyo bigire akamaro bijyanya n’imyifatire n’ikinyabupfura by’umuntu ku giti cye ababwira ko ikinyabupfura aricyo kiguhitishamo icyo ushaka n’uko ugikora ndetse n’impamvu ugikora ndetse ikakuyobora muri ya mahitamo ukora ukamenya guhitamo ibizima. Ukubaha ndetse ukaniyubaha kuko iyo ubifite byongera agaciro ku byo wamenye iyo ufite ubumenyi.

Yagaragarije Indangamirwa ko ikinyabupfura n’imyitwarire bifasha umuntu kugira intego kandi ntayiveho ikakurinda kujya mu bintu bishobora ku gusenya ababwira ko ari nayo mpamvu bajyanywe kwigira i Gabiro.

Yagize ati “ Ibyo mwavuze mwize muri hano ni ibibashyiramo ikinyabupfura. Ubishaka rero bimigeza kure, ubusuzuguye ntabikurikize uko bikwiye […] wenda bimugeza hafi bikarangira.”

Umukuru w’Igihugu yababwiye ko igihugu cyavuye kure mu bihe bitandukanye, avuga ko u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni rwari rwiza ugereranyije n’urwanyuma yaho.

Yagize ati “ Njye nibwira ko u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni ruruta u Rwanda nyuma y’ubukoloni. Ubukoloni bwaraje buhindura abantu, ibyo abantu bari bahuriyeho burabisenya tujya mu by’abari baje kudukoloniza”.

Yakomeje avuga ko nubwo ubukoloni butagihari ariko bwarangiye igice kimwe kuko bwahinduye isura ariko bukomeza kubaho mu Banyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ubukoloni bwakomeje na nyuma y’uko igihugu kibonye ubwigenge kugeza ubwo bugejeje ku gusenya ubumwe bwarangaga Abanyarwanda bagahindukira bakica bagenzi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Nyuma ahabaho urugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu.

Yagize ati “Ubumwe tugerageza kubaka bwasenyutse mu gihe cy’ubukoloni ndetse bishimangirwa n’abayobozi bagiyeho bakurukira ubwo bukoloni hanyuma kwibohora”.

Yasabye urubyiruko gukomeza muri iyo nzira u Rwanda rwihaye yo kwigira no kwanga ubukoloni rukazaba ari rwo rurinda ko amateka mabi yazisubiramo.

Yagize ati “ Rubyiruko mwe mukiri bato rero mufite kubifatira aho mubisanze, igihe ni icyanyu, ni mwe turimo tureba ubu kuko twe turabyina tuvamo. Iyo ubyina uvamo rero uribaza uti ukurikiye ni nde? ameze ate? Sibyo? . Kuko  turimo tubyina tuvamo rero tubyina twibaza tuti imbere yacu hameze hate, hamera hate? Hazabeshwaho nande? Icyo gisubizo ni mwebwe. Mwabyanga mwabikunda”.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko nirutabikora uko imbere hazaba habi atari kuri bo gusa ahubwo no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati “Nimubyanga rero imbere hazaba habi, ndetse namwe mwabyanze bibagireho ingaruka. Kubikunda nimwe mubifitemo inyungu nubwo twatwe tuzaba twagiye ku ruhande tuzaba tureba twubaza tuti “ Ese abana bacu tubasize bameze bate barakomeje inzira nziza bavukiyemo ababyeyi babo babasigiye cyangwa se ibyakozwe byose byapfuye ubusa. Byashoboka rweose gupfa ubusa.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ruri mu Itorero ko yibwira ko baje ku mpamvu z’uko hari amasomo bari bakeneye kumenya ajyanye n’amateka y’igihugu mu rwego rwo guhararanira ko ibyabaye bitazasubira bityo bakazakomereza mu murongo w’ababohoye igihugu.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rugomba gukomeza  mu murongo w’Igihugu
Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rigizwe n’urubyiruko 769
Perezida Kagame na Minisitiri Bizimana Jean Damascene bahaye ikiganiro urubyiruko ruri mu itorero
Uru rubyiruko rutorezwa mu kigo cy’imyotozo cya gisirikare kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo

Photos:

[fluentform id="3"]