sangiza abandi

Davis D, Kenny Sol na Diez Dola mu bahanzi bazajya basusurutsa abantu muri CECAFA Kagame Cup 2026

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko abahanzi batatu b’abanyarwanda Davis D, Kenny Sol na Diez Dola bazaya basusurutsa abantu bazajya bitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 iri kubera mu Rwanda muri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium.

FERWAFA yatangaje ko aba bahanzi bazasusurutsa abantu kuva ku mikino yo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 izabera muri Kigali Pele Stadium.

Kuri uyu wa Gatatu harakinwa imikino imibiri yo mu itsinda C, aho ari imikino y’umunsi wa kabiri w’amatsinda ihuza KVZ FC yo muri Zanzibar na Al Hila SC Omdurman saa 15h00 naho saa 18h00 Rayon Sports ikine na Tusker FC yo muri Kenya.

Ku munsi wa mbere wa CECAFA Kagame Cup yatangiye ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026 nibwo umubyinnyi Titi Brown yasusurukije abantu muri Sitade Amahoro binyuze mu ndirimbo ye nshya iri mu zigezweho kuri ubu yitwa ‘Urare’ yakoranye n’abandi bahanzi barimo Peace Jolis, Magna Romeo, Luna, Kenny Mirasano na Fox Makare.

Nyuma y’uyu munsi, imyidagaduro yongeye kugaruka muri iri rushanwa kuri uyu wa Mbere ku mukino APR FC yatsinzemo Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ibitego 3-1, ubwo mu gihe cy’ikiruhuko cy’igice cya mbere abari bitabiriye uyu mukino kuri Kigali Pele Stadium bataramiwe n’itsinda ry’abaririmbyi (Band) mu ndirimbo za Gakondo.

Aba bahanzi Davis D, Kenny Sol na Diez Dola ni bamwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda mu njya zitandukanye ndetse bakaba bazajya basusurutsa abantu muri iki cyumweru cya CECAFA Kagame Cup izasozwa tariki 7 Kanama 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]