sangiza abandi

Mu minsi itanu ibikomoka ku buhinzi n’ubwororozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 12 Frw

sangiza abandi

Mu minsi itanu, kuva ku wa 20 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026, u Rwanda rwinjije miliyoni 8.7$ (arenga miliyari 12.8 Frw) avuye mu kohereza mu mahanga toni 8,826 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ni amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) aho igaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi ukomeje kugira uruhare rukomeye mu kwinjiriza amadovize igihugu.

NAEB yagaragaje ko ibicuruzwa bitandukanye by’ubuhinzi ari byo byinjije amafaranga menshi, aho byinjije miliyoni 3.47$ avuye kuri toni 6,584. Ibyo bicuruzwa byoherejwe cyane cyane mu Buholandi, Bangladesh no mu bihugu bya Afurika.

Ikawa yoherejwe hanze ingana na toni 426, yinjiza miliyoni 2.3$, mu gihe icyayi cyo cyoherejwe hanze ari toni 575, cyinjiza miliyoni 1.6$.

Ku ruhande rw’imboga, u Rwanda rwohereje hanze toni 655, zinjiza ibihumbi miliyoni 565$. Ibyo bicuruzwa byoherejejwe cyane cyane ku masoko yo mu Bwongereza, u Buholandi, u Budage, u Bufaransa na Afurika y’Epfo.

Imbuto zoherejwe hanze zipima toni 318 zinjije ibihumbi 250$. Isoko ry’ingenzi ry’imbuto z’u Rwanda muri iki gihe ryibanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no bindi bihugu bya Afurika.

Ku bijyanye n’indabyo, u Rwanda rwohereje hanze toni 5, zinjije ibihumbi 30,687$. Izi ndabyo zagejejwe cyane cyane muri Nigeria, u Buholandi n’u Bwongereza.

Naho ibikomoka ku matungo hoherejwe toni 263 zinjiza ibihumbi 507,6$, aho isoko ryabyo ryiganjemo ibihugu bya Afurika.

Photos:

[fluentform id="3"]