sangiza abandi

ACP Rutikanga yasabye ko hakazwa ubugenzuzi ku buziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo

sangiza abandi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko hakwiye gukazwa ubugenzuzi ku buziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo kugira ngo harindwe ubuzima n’umutekano bw’ababyitabira.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026, mu biganiro byahuje inzego zitandukanye n’abategura ibitaramo, abahanzi n’abandi. Ibi biganiro byari  bigamije kubaka imyidagaduro itekanye, ishingiye ku ndangagaciro kandi ihiganwa ku rwego mpuzamahanga.

Ababyitabiriye baganiriye ku kwimakaza ubunyamwuga, gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’ibitaramo n’imyidagaduro, kurinda umutekano w’ababyitabira no gukomeza ubufatanye mu guteza imbere uru ruganda. 

ACP Rutikanga Boniface, yasabye abategura ibitaramo gufatanya mu kwigisha urubyiruko umuco wo kwidagadura mu buryo buboneye no kugira imyitwarire ishingiye ku nshingano anashimangira  ko hakwiye kugenzurwa inzoga zitangwa muri ibyo bitaramo kugira ngo harindwe ubuzima n’umutekano bw’ababyitabira. 

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko abakora mu myidagaduro bafite uruhare rukomeye mu kubaka imyitwarire y’abaturage. 

Yabasabye kurushaho kwita ku myambarire, imyitwarire n’ubunyamwuga, kugira ngo u Rwanda ruzamenyekane mu myidagaduro irangwa n’ubusirimu, umutekano n’ubuziranenge. 

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Sandrine Umutoni  we yashimangiye ko nubwo uruganda rw’imyidagaduro rugenda rwaguka, rugomba gukomeza kubahiriza amategeko n’indangagaciro z’u Rwanda. 

Yasabye abafatanyabikorwa gushyira hamwe mu kubaka ibipimo ngenderwaho by’imyidagaduro ifite ireme kandi itekanye, bijyanye n’icyerekezo igihugu cyifuza.

Ibi biganiro byahuje Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ku bufatanye n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’inganda z’imyidagaduro, n’abategura ibitaramo, abavanga imiziki, abashakira amasoko abahanzi ndetse n’abatunganya indirimbo.

Abafite aho bahuriye n’imyidagaduro baganirijwe ku kubaka imyidagaduro itekanye kandi ishingiye ku ndangagaciro

Photos:

[fluentform id="3"]