Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatumiye amakipe 4 ya mbere muri Shampiyona y’umwaka wa 2025/26 mu irushanwa ry’igikombe kiruta ibindi (Super Cup) ariyo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu SC na Police FC, byemeza ko iki gikombe kizahatanirwa n’amakipe 4 aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe.
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026 nibwo aya makipe yandikiwe ibaruwa iyatumira muri iri rushanwa ry’Igikombe Kiruta ibindi kizakinwa tariki 22 Kanama kugeza tariki 28 Kanama 20026 muri Sitade Amahoro.
FERWAFA yamenyesheje aya makipe ko iri rushanwa rizakinwa mu buryo bwo gukuranwamo aho APR FC izahura na Kiyovu SC saa 15:00 naho Rayon Sports igahura na Police FC saa 19:00, iyi mikino yombi ikazabera muri Sitade Amahoro.
Amakipe azakomeza azahita ahura mu mukino wa nyuma uzaba tariki 28 Kanama 2026 muri Sitade Amahoro saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00).
Ni ubwa mbere imikino y’Igikombe Kiruta Ibindi igiye kwitabirwa n’amakipe 4 kuko ubundi cyahuzaga amakipe abiri, ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’ikipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Igikombe giheruka cyegukanywe n’ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1.
Izi mpinduka ntabwo zije zitunguranye kuko FERWAFA yari yarigeze kubikomozaho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyateguraga Iki gikombe cy’ubushize, iki kiganiro cyabaye tariki 22 Ukuboza 2026 mu cyumba cy’inama cya FERWAFA i Remera mu mujyi wa Kigali.
Andi makuru avugwa kuri Super Cup ni uko FERWAFA yamaze gushyira hanze ipiganwa ry’ababifitiye ubushobozi kuba bakora igikombe gishya cya Super Cup (Design & Production of the trophy) ku buryo ari cyo kizajya gihora gitangwa ntaguhindagurika nk’uko byagiye bimera mu myaka yabanje.








