Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yamaze guhaguruka i Dar es Salam yerekeza i Kigali mu Rwanda aho igiye gukorera umwiherero yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27 urimo na CAF Confederation Cup.
Azam FC y’umutoza Florent Ibenge yahagarutse muri Tanzania ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2026 yerekeza i Kigali.
Azam FC yakomeje kurangwa mu Rwanda muri iyi myaka itatu ishize kuko ihaheruka mu mpeshyi ya 2025 ubwo yari yitabiriye irushanwa ry’inkera y’abahizi ryari ryateguwe na APR FC mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26.
Icyo gihe Azam FC yarangije iyi mikino ari iya kabiri inyuma ya Police FC, naho AS Kigali na APR FC ziyiri inyuma.
Mu mwaka wari wabanje wa 2024 nabwo Azam FC yari mu Rwanda mu bihe bitandukanye; muri Nyakanga yageze mu Rwanda ku butumire bwa Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro, Rayon Day, ivuye muri Morocco aho yari yagiye gutegurira umwaka w’imikino.
Umukino wahuje aya makipe yombi muri Kigali Pele Stadium warangiye ikipe ya Azam FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Ntibyatinze kuko mu kwezi kwakurikiyeho yongereye kwisanga mu Rwanda aho yagombaga guhura na APR FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere muri CAF Champions League.
Iki gihe Azam FC yahurikiye mu Rwanda kuko yahatsindiwe ibitego 2-0 bituma ihita isezererwa ku giteranyo cy’ibitego kuko yari yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wari wabereye muri Tanzania.
Ntihazwi neza gahunda y’imikino ya gicuti ikipe ya Azam FC izakina n’amakipe yo mu Rwanda, gusa ikipe ya Gasogi United iri muri ayo makipe.
Azam FC igeze mu Rwanda ihasanga andi makipe yo muri Tanzania arimo Simba SC na Singida Black Stars yombi yitabiriye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, ariko kandi ihasanze amakipe arimo Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani na Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo nazo zitabiriye CECAFA Kagame Cup ariko ari naho ziri gutegura umwaka utaha w’imikino.
Indi kipe iri mu Rwanda muri ubu buryo ni ikipe ya Al Merrikh yo muri Sudan.











