sangiza abandi

The Comeback: Igitabo cyagufasha kurushinga rugakomera no gukira ibikomere watewe n’urushako

sangiza abandi

Umwanditsi w’ibitabo Barbara Umuhoza,  yateguje igitabo agiye gushyira hanze yise The Comeback: Surviving Divorce & Thriving After, cyibanda ku buzima bw’urushako burimo uko warushinga rugakomera, uko wahangana n’ihungabana rituruka ku gutandukana kw’abashakanye ugakira ibikomere no kongera kubaka ubuzima.

Iki gitabo Umuhozo amaze imyaka ine agitegura, kikaba kije nyuma y’igitabo cye cya mbere yanditse kitwa ‘Shaped’, yasohoye ku wa 16 Nyakanga 2022.

Mu butumwa yatangaje mbere yo kugishyira hanze, Barbara yavuze ko ‘The Comeback’ atari igitabo cyibanda gusa ku gutandukana kw’abashakanye, ahubwo ko ari ubutumwa bugenewe abantu b’ingeri zinyuranye, yaba abitegura kurushinga, abashatse n’abatandukanye n’abo bashakanye.

Ubwo yashyiraga hanze igifuniko cy’iki gitabo Barbara yavuze ko mu kucyandika yatekereje  ku bantu bari mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’urukundo no gushyingirwa.

Yagize ati: “Nacyandikiye wowe witegura guhagarara imbere y’imbaga y’abantu ugiye gushyingirwa, wuzuye ibyiringiro kandi wifuza ko ijambo ‘ndabyemeye’ rikuganisha ku ‘kubaho wishimye iteka’.”

“Nacyandikiye kandi wowe uri mu rugabangabo rw’urugo, urwana no kugira ngo rukomere, wibaza niba koko bikwiye wakomeza. Nacyandikiye nawe uri gusiga inyuma indahiro wigeze kurahira imbere y’uwo wakundaga ubikuye ku mutima wawe wose. Iki gitabo nacyanditse ntekereza kuri buri wese.”

Muri iki gitabo, Barbara agaruka ku rukundo, gushyingirwa, kubura uwo mwashakanye, gukira ibikomere no kongera kugira ibyiringiro. 

Yandika ashingiye ku kuri, kwihangana no kugira icyizere aho agaragaza ko nubwo hari ibice by’ubuzima bishobora kurangira, ubuzima bwo bukomeza.

The Comeback gitanga ubutumwa bw’uko nyuma y’akababaro hashobora kubaho gukira, nyuma y’ibihe bikomeye hakabaho intego nshya, ndetse umuntu akaba ashobora kongera guhaguruka no kubaka ubuzima bufite intego.

Mu gitabo cya mbere yise ‘Shaped’ yari yaribanze ku rugendo rwo kwiyubaka no kuba uwo umuntu yifuza kuba we, mu gihe The Comeback cyo kibanda ku kongera kwiyubaka, kugira ubutwari bwo guhaguruka no gukomeza ubuzima nyuma y’ibihe bikomeye.

Igifuniko cy’igitabo The Comeback ni cyo kimaze gushyirwa ahagaragara, mu gihe igitabo ubwacyo kizasohoka mu minsi iri imbere.

Umwanditsi w’Ibitabo Barbara Umuhoza yateguje Igitabo yise ‘The Comeback’ cyagufasha wowe ugiye kurushinga rugakomera cyangwa gukira ibikomere watewe n’urushako

Photos:

[fluentform id="3"]