sangiza abandi

Abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Namibia bakoreye urugendoshuri mu Rwanda

sangiza abandi

Itsinda rya ba Ofisiye bakuru 30 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Namibiya, riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’iri Shuri, Brig Gen Erastus Benhard Nathinge, riri mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda, rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no gusangira ubumenyi ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu nzego z’ingabo, umutekano n’imiyoborere.

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2026 aba basirikare bakuru basuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo, aho bahawe ikiganiro ku rugendo rwo kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda. 

Iki kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, afatanyije na Brig Gen Louis Kanobayire ushinzwe  amahugurwa n’inyigisho mu Ngabo z’u Rwanda.

Ni ikiganiro cyagaragaje urugendo RDF yanyuzemo, kuva ku ngabo zabohoye igihugu kugeza ku kubaka ingabo  z’umwuga, zigira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kubungabunga amahoro mu karere no guteza imbere umutekano mpuzamahanga.

Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko u Rwanda na Namibiya ari ibihugu bifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare, ashimangira ko  uru ruzinduko rutanga andi mahirwe y’ingirakamaro yo kungurana ubunararibonye, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare.

Brig Gen Erastus Benhard Nathinge nawe yavuze ko intego y’uru ruzinduko ari ugusangira ubunararibonye, agaragaza ko ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye ufite inkomoko ku ruzinduko Perezida Paul Kagame,  yagiriye muri Namibiya mu mwaka wa 2019.

Yakomeje asobanura ko ingabo z’ibihugu byombi zikorana mu bijyanye n’amahugurwa ya gisirikare ndetse Ingabo z’ibihugu byombi zihurira mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro.

Aba basirikare bakuru baturutse muri Namibiya basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse basura n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Muri uru rugendoshuri, aba bofisiye bakuru bazanasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF, ibigo bifasha mu mibereho myiza y’ingabo birimo Zigama CSS na MMI, ndetse n’inzego zitandukanye za Guverinoma y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yahaye ikiganiro ba Ofisiye bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]