sangiza abandi

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James na yo yaguzwe yose

sangiza abandi

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James yamaze gushira ku isoko mu gihe habura amasaha make ngo gitangire.

Ni nyuma yo gutaramira abakunzi be mu munsi wa mbere w’igitaramo yise ‘20 years of King James’ cyateguwe mu kuzirikana urugendo uyu muhanzi amaze mu muziki, yinjiyemo mu 2006.

Iki gitaramo cy’umunsi wa mbere cyebereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, cyitabiriwe mu buryo budasanzwe. Abacyitabiriye bose ari abaguze amatike yacyo acyijya hanze, kuko bayaguze nk’abagura amasuka ashira mu minsi mike gusa.

Ni byo byatumye King James ashyiraho umunsi wa kabiri nyuma yo kubisabwa, aho agomba konger agutaramira abacitswe n’uwo munsi, kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026. Amatike y’uyu munsi, yahise ashira ku isoko mbere y’uko gitangira.

Ni ukuvuga ko King James ari we muhanzi ukoze amateka yo gukorera mu Rwanda ibitaramo bibiri kubera ubwinshi bw’abagura amatike, dore ko kuzuza iyi nzu y’imyidagaduro n’imikino ya BK Arena bikora umugabo bigasiba undi, we ayujuje iminsi ibiri yikurikiranya.

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cya King James na yo yaguzwe yose

Photos:

[fluentform id="3"]