Ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya yasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ruruhukiyemo Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubunamira.
Tusker FC yasuye Urwibutso rwa Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2026, yigishwa amateka y’u Rwanda n’urugendo rwo kwiyubaka, ndetse ishyira indabo aharuhukiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya Tuskers FC yageze mu Rwanda yitabiriye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 aho yari mu itsinda hamwe na Rayon Sports, Al Hilal SC na KVZ SC.
Tuskers FC ntibyayikundiye ko yitwara neza mu itsinda ryayo kuko byarangiye ibaye iya gatatu mu itsinda bituma ihita isezererwa.
Ntabwo byari biteganyijwe ko Tusker FC izitabira CECAFA Kagame Cup ariko yaje kubona umwanya nyuma y’uko ikipe ya El Merriekh SC yo muri Sudani yivanye mu irushanwa.











