Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye umutoza wayo mushya ukomoka mu Bwongereza, Mark Harrison nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Umutoza Mark Harrison yakiriwe ku kibuga cy’indege n’abasanzwe babarizwa muri Kiyovu Sports bari barangajwe imbere n’umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi.
Mark Harrison w’imyaka 65 agiye gutoza Kiyovu Sports asimbuye Haringingo Francis Christian usigaye utoza Rayon Sports.
Kuva Haringingo yava muri Kiyovu Sports, iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ntabwo yigeze ishaka undi mutoza mukuru ahubwo inshingano zasigaranye Sebarera Ayubu Khaliru wari usanzwe ari umutoza wungirije.
Mark Harrison w’imyaka 65 ntabwo ari mushya muri Afurika kuko yamaze igihe muri Afurika y’Epfo aho yatoje amakipe arimo Golden Arrows, Mpumalanga Black Aces F.C, Bay Stars F.C, African Warriors F.C na Chippa United.
Andi makipe yo muri Afurika yatoje arimo Harare City FC, CAPS United F.C na Highlanders F.C zo muri Zimbabwe, Gor Mahia yo muri Kenya, Township Rollers FC yo muri Botswana na Mighty Wanderers FC yo muri Malawi ari nayo aherukamo muri 2023.
Mark Harrison wabaye n’umukinnyi aho yakinaga mu izamu, yatoje n’andi makipe arimo Stafford Rangers yo mu Bwongereza, Fortune na Hurriya.
Mark Harrison azungirizwa na Rubangura Omar wahoze muri Rutsiro FC wamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports ndetse na Sebarera Ayubu Khaliru akazaguma mu batoza b’iyi kipe batazira ‘Urucaca’.









