sangiza abandi

Byagenze bite ngo  umukobwa watewe urushinge rw’ikinya ahasige ubuzima?

sangiza abandi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndorimana Ethienne ukekwaho gutera urushinge rw’ikinya umwana w’umukobwa w’imyaka 26 agahita apfa.

Abo mu muryango w’uwitabye Imana batangaje ko nyakwigendera yari yagiye  kuri poste de sante yitwa Inshuti Nyabikoni gushaka serivise zo kuboneza urubyaro aho yatewe ikinya kugira ngo akurirwemo agapira kari mu kaboko.Nyuma yo guterwa ikinya uyu mukobwa yahise apfa.

RIB yatangaje ko Ndorimana ukekwaho kugira uruhare muri iki kibazo akaba na nyiri vuriro yatawe muri yombi akaba  afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya karama.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko umurambo w’uyu mukobwa woherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kugira ngo ukorerwe isuzuma. 

Umurambo w’uyu mukobwa wamaze gusuzumwa ariko ibyavuye mu isuzuma ntibiratangazwa. Yashyinguwe tariki ya 11 Kanama 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]