Ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2026 i Kigali habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi amahanga yongera kwibutswa kudakomeza kurebera ubwicanyi bugikomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Buri mwaka Abanyamulenge n’abandi bibuka bagenzi babo bishwe mu 2004 ubwo bari barahungiye mu nkambi ya Gatumba mu Burengerazuba bw’u Burundi hafi n’umupaka wa Congo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Kwibuka haharanirwa kugera ku butabera no kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demaokarasi ya Congo”.
Muri iki gikorwa habaye ibiganiro byibanze ku ruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga utarigeze utanga ubutabera ku miryango y’abarokotse ubu bwicanyi ndetse n’uburyo amahanga akomeje kurebera ubwicanyi n’ingengabitekerezo bikomeje gukorerwa abo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’abavuga ururimi rw’Ikinywarwanda muri Congo.
Hagaragajwe kandi ko kugeza nanubu ubutegetsi bw’u Burundi bufatanyije n’ubwa Congo bakomeje ubufatanye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa Abatutsi mu Minembwe no mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwa Congo basaba ko hakwiye ubutabera mu rwego rwo gutanga isomo no ku bandi bagifite ingengabiterezo.
Muri iki gikorwa kandi umuryango mpuzamaganga wagenewe ubutumwa bugira buti “ Turasaba umuryango mpuzamahanga guha agaciro abazize ubwicanyi bwa Gatumba n’abandi bakomeje kwicwa buri munsi”.
Bibukije kandi ko hashize imyaka icyenda Abanyamulenge muri Congo barafungiwe inzira zose aho babujijwe kujya ku masako n’ahandi kandi ko bambuwe ibyabo birimo n’uburenganzira bwo kwitwa abantu.
Mu ijoro rya tariki ya 13 Kanama 2004 mu ku nkambi ya Gatumba mu Burundi, hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe yijwaje intwaro irimo FNL-PARIPEHUTU yagabye igitero cyiciwemo Abanyamulenge bagera ku 166.
Umuryango (Gatumba Refugees Survivors Foundation) uhuza abarokotse iki gitero, uvuga ko watanze ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, urusaba gukurikirana abagize uruhare muri iki gitero, ariko na n’ubu batarabona ubutabera.








