Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’Level), by’umwaka w’amashuri wa 2025/25.
Muri aya manota yashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026, hahembwe abahize abandi mu gihugu, biganjemo abiga mu bigo byigenga, bigaragaza icyuho mu mashuri ya Leta ataragera ku rwego ruhagije rw’imitsindire.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko abana biga mu bigo bya Leta bagifite imbogamizi y’uko hari bimwe badahuje n’abiga mu byigenda harimo nko kuba bo bagifite ikibazo cy’ubucucike mu mashuri
Ati “Umuntu ntabwo yakwirengagiza ko rimwe na rimwe uburyo abana bigamo buba butandukanye. Hari abana biga ari benshi, ntabwo wabagereranya n’abiga ari bacye. Ariko ni cyo tubereye hano ni ugukomeza kubafasha kugirango na bo batsinde.”
Muri mwaka w’amashuri wa 2025/26, Abanyeshuri 277,579 ni bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Muri bo 88.21% baratsinze bakaba bariyongereye bavuye kuri 75.6% bari batsinze mu 2024/25.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, yatangaje ko abahungu batsinze muri iki cyiciro bangana na 89.59% mu gihe abakobwa ari 87.1%.
Uwahize abandi mu bagiye kwinjira mu yisumbuye, ni Rwego Mutijima Bruno wiga mu ishuri rya Ecole Internationale la Racine ryo mu Karere ka Bugesera, wagize amanota 99.6%.
Mu bitwaye neza basoje amashuri abanza, abagera kuri 243,958 ni bo bahawe imyanya mu bigo by’amashuri yisumbuye. Aba barimo 17,412 bashyizwe mu mashuri bigamo bacumbikiwe (Boarding schools) mu gihe 225,546 bashyizwe mu mashuri bigamo bataha.
Ni mu gihe mu Cyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye (O’Level), abanyeshuri 149,015 ari bo bakoze ibizamini bya Leta. Muri bo 85.70% baratsinze, aho abakobwa batsinze bangana na 82.63% mu gihe abahungu ari 89.8%.
Uwamariya Leontine wigaga kuri ASF Nyamasheke ni we wahize abanyeshuri basoje muri iki cyiciro, aho yagize amanota 98.7% anganya na Isimbi Musonga Olla wigaga kuri FAWE Girls School, yo mu Karere ka Gasabo.
Uturere twa Kirehe, Musanze na Karongi ni two twagaragaje imitsindishirije myiza mu gihe Gakenke, Gasabo na Nyarugenge two twagaragaje umusaruro muke mu kugira abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta.










