Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026, umuhanzi Tom Close yashyize hanze indirimbo “Look at Me” nyuma y’umwaka yari amaze adasohora indirimbo.
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho niyo ndirimbo ya mbere isohotse iri ku muzingo w’indirimbo (Album) yise “Sunshine” nawo uzasohoka icyumweru gitaha.
“Look at Me” bisobanura “Ndeba” mu kinyarwanda, ni indirimbo y’urukundo imara iminota 3 n’amasegonda 15, yakozwe na Rel Beat, inononsorwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi, ikorwa na Meddy Saleh mu buryo bw’amashusho.
Dr. Muyombo Thomas wamamaye mu muziki nka Tom Close yaherukaga gusohora indirimbo muri Kamena 2025, ubwo yakoraga iyitwa “Cana itara” yahuriyemo n’abahanzi P-Fla na Green P.
Tom Close agiye gusohora Album ya 8 nyuma y’iyo yasohoye muri 2023 yitwa “Essence” yariho indirimbo 13 yanamuhesheje kwegukana igihembo cya Album nziza y’umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika bitegurwa na Isango Star.
Tom Close akomeje guca agahigo ko kuba ariwe muhanzi umaze gukora Album nyinshi ugerareranyije n’abandi bahanzi bo mu bihe bye.
Tom Close yatangiye kwamamara cyane mu Rwanda muri 2007 mu njyana ya RnB ndetse afite agahigo ko kuba ariwe muhanzi wa mbere watwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere muri 2011.
Uretse kuba yarahembwe amafaranga n’igikombe, Tom Close yanahembwe gukorana indirimbo n’umuhanzi w’Umunyamerika Sean Kingston yitwa “Good Time Tonight”.
Uretse kuba Tom Close ari umuhanzi, agira n’akandi kazi kajyanye n’ubuganga yize aho kuri ubu ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ni umwanya ariho kuva muri 2020 yashyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri.








