Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwashoye imari mu bikorwa by’ubworozi bw’amatungo magufi , ruvuga ko byababereye akazi gahoraho bibarinda ubushomeri. Bavuga ko ibi byabafashije kwiteza imbere banatanga akazi no ku rundi rubyiruko.
Umwe muri uru rubyriko yabwiye RBA ko uretse no guha aabndi akazi, ubworozi bw’amatungo magufi bwamugejeje ku iterambere akagura inzu ndetsen’imodoka byose akuye muri uwo mushinga.
Yagize ati”Ngewe mu mashuri yisumbuye nize ubwubatsi maze njya mu mujyi wa Kigali nkora akazi k’ubwubatsi niho nakuye igishoro mpita nza mu cyaro ntangira umushinga wo Korora ”.
Ubu bworozi bwe bwahaye akazi urundi rubyiruko bibafasha kwiteza imbere, umwe muri bo yagize ati” kubera yaduhaye akazi byaturinze ibintu byinshi harimo ingeso mbi z’ubujura ”.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, avuga ko bashyizeho uburyo bwo gufasha urubyiruko kubona igishoro binyuze muri gahunda yitwa “Kuremera” agasaba urubyiruko kubyaza umusaruro iyo gahunda bashiriweho.
Yagize ati”Mbere twumvaga ko kujya mubuhinzi n’ubworozi byakorwaga n’umuntu wabuze icyo akora utarize, umuntu udafite akandi kazi ariko ubu ni akazi ubwako ”.
Yanaboneyeho gushishikariza urubyiruko kubikora kuko ariho hari amahirwe menshi dore ko harimo na nkunganire ya Leta.








