sangiza abandi

Abarenga ibihumbi 28 basabye GS Saint Aloys: Uko abanyeshuri basabye ibigo

sangiza abandi

Ishuri rya GS Saint Aloys ryo mu Karere ka Rwamagana ni ryo ryasabwe cyane n’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bashaka umwanya mu Mwaka wa Mbere w’Ayisumbuye (S1) muri iki kigo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko abanyeshuri 28.221 ari bo basabye iri shuri mu gihe abemerewe umwanya ari 120 gusa.

Ibindi bigo byasabwe cyane birimo Ecole des Sciences de Musanze yasabwe n’abasaga ibihumbi 22 igahabwa 105 gusa, E.S Kayonza Modern yasabwe n’abarenga ibihumbi 19 mu gihe abahawe umwanya ari 140.

College Saint André y’i Nyarugenge yo yasabwe n’abana ibihumbi 18 ihabwa 118, Lycée de Kigali isabwa n’abarenga ibihumbi 17 mu gihe imyanya ihari ari 65 yonyine.

G.S ST. Joseph yo hatanzwe imyanya 37 gusa mu gihe abari basabye iri shuri barenga ibihumbi 16 , Ecole des Sciences Byimana ihabwa 92 hasabye 14,826 mu gihe  G.S Officiel de Butare na yo yasabwe n’abasaga ibihumbi 14 ariko igahabwa 168 gusa.

Muri rusange, mu banyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza Amashuri Abanza mu 2025/26, abagera kuri 243,958 ni bo bahawe imyanya mu bigo by’amashuri yo mu Rwanda,ni ukuvuga ko ari bo babonye amanota abemerera gukomeza mu kindi cyiciro.

Aba barimo 17,412 bashyizwe mu mashuri bazajya  bigamo bacumbikiwe azwi nka ‘boarding schools’ mu gihe 225,546 bashyizwe mu mashuri bazajya bigamo bataha.

Ni mu gihe mu basoje Icyiciro Rusange cy’Ayisumbuye bazajya 

mu mwaka wa kane, abahwe amasomo y’uburezi rusange, 18.944 baziga baba mu kigo, hanyuma 57.276 bige bataha.

Mu 43,845 bahawe kwiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, harimo 260,098 baziga mu bigo bibacumbikira mu gihe abaziga bataha ari 17,747.

Abiga inyigisho mbonezamwuga ni 7,645 barimo 7,497 baziga babayo, mu gihe 148 bonyine baziga bataha. 

NESA ivuga ko mu gushyira abanyehsuri mu myanya, hagendwerwa ku bintu bitatu ari byo amanota umunyeshuri yagize, ingano y’abo ishuri ribasha kwakira, n’uburyo umunyeshuri yahisemo.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu mwaka w’amashuri wa 2024/25, igaragaza ko mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 4,996 arimo 1,576 ya Leta, 2,083 yunganirwa na Leta ku bw’amasezerano ndetse n’ayigenga 1,337.

Photos:

[fluentform id="3"]