Perezida Paul Kagame yavuze ku kibazo cyo gufunga inganda zenga inzoga zitujuje ubuziranenge avuga ko u Rwanda rutazigera rwihanganira ikintu icyari cyo cyose gishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga aho cyaba giturutse hose ashimangira ko n’abakibirimo bazakomeza gushakishwa.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu 24 Kanama 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge aho kuri ubu inganda zirenga 150 zafunzwe ndetse hagahagarikwe n’andi moko 52 y’inzoga zatumizwaga hanze ndetse no guhagarika gutumiza ikinyabutabire cya Ethanol.
Yavuze ko abantu bakwiye kureke gutinda ku bivugwa n’abavuga ibintu bashatse bitewe n’imitekerereze yabo cyangwa uko bifuza.
Yagize ati “Twakwibaza tuti: byica abantu, byishe abantu? Igisubizo ugishaka wese aragifite, byica abantu, byishe abantu batagira umubare. Ntabwo ari ukuvuga ngo hapfuye abantu babiri gusa uyu munsi ejo hapfuye undi umwe (…) hari 20, 30, 50 hari ubwo hapfuye hafi 100 ndavuga umunsi umwe, ugiye gushyira hamwe abamaze gupfa mu mwaka urabyumva uko abantu bangana.”
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo gushyira imbere ikibazo cya banyiri nganda hakwiye kubanza kurebwa ku buzima bw’abantu.
Yagize ati “ Mbere y’uko tureba ku kibazo cya ba nyiri nganda, tubanze dusubize ikibazo cy’abantu. Ese turashaka inganda n’abakozi bazikoramo bari buhitanwe n’ibikorerwa muri izo nganda? Cyangwa turashaka ibihitana abantu batwaye mu nganda kugurisha ibikenewe n’izo nganda? Ukajya muri izo nganda ugatwarayo ibyo izo nganda zikoresha warangiza wataha wakwifuza gufata ku byavuye muri izo nganda ukahagwa.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyinshi mu binyobwa byica abantu usanga bidakorerwa imbere mu Rwanda gusa ahubwo ko ibyinshi bituruka hanze bizanwa kandi bitujuje ubuziranenge hanyuma bikica abantu mu buryo butandukanye.
Yagize ati “ Ibyo binyobwa byica abantu ntanubwo ari ibituruka hano gusa, hari n’ibituruka hanze bizwanwa bitujuje ubuziranenge bikica abantu. Maze mu kwica bibica mu buryo butandukanye; hari ibibica uwo munsi, mu cyumweru hari n’abo bizica nyuma y’umwaka bigenda bikwica buhoroo kugeza aho umuntu anogoka nyuma y’umwaka.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva uburyo hari umuntu waba ushigikiye inzoga zitujuje ubuziranenge agatekereza ku nganda n’abakoragamo ariko akirengagiza abo ibyo bakora byica buri munsi.
Yagize ati “ Byishe abantu uyu munsi (wowe ibyo ukora), birongeye byishe abandi ahandi ikindi gihe ubwo ndikuvuga ahantu hamwe. Ukavuga ngo uri gukoriki se? Ariko noneho usibye wowe ubikora bikica abantu, iki gihugu kiyoborwa gite ku buryo cyareka abantu bagapfa gusa kikarebera cyo kiba ari igihugu ki? Igihugu gifite imibereho imezite?.
Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi bo mu nzego zishinzwe ubuziranenge batawe muri yombi avuga ko bafite uruhare rutaziguye mu gutiza umurundi ikorwa ry’inzoga zitujuje ubuzirangenge.
Yagize ati “ Ni nayo mpamvu bari bashinzwe imirimo itandukanye y’ubuziranenge bakurikiranyweho ibyo babazwa, ni cyo bagiriyeho erega, izo nzego zigiriyeho kureba ngo ibikorwa ibyari byo byose ntabwo byica abantu ahubwo ni ibifasha ubuzima bw’abantu gutera imbere.”
Bamwe muri aba rero ndibwirako babifitemo uruhare ndetse bashobora kuba abafite uruhare muri izi nganda cyangwa se ba nyiringanda babahuma amaso bakareka ibintu byabo bigahita bikajya kwica abantu. Njye niko ntekereza ariko ni bo bazabisubiza ntawundi wabibasubiriza.”
Perezida Kagame yavuze ko igihugu kitabaho kirebera abantu bacyo bapfa avuga igikwiye gushyirwa imvere ari ubuzima b’abantu aho kuba inyungu z’abantu ku giti cyabo.
Yagize ati “ Igihugu cyabareha kurebera abantu bacyo bapfa ntuvuga ngo hatazagira ubaza, ubaza aba akwiye kubaza impamvu abantu bapfa aho kwibaza impamvu ibyica abantu bicibwa.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bakibirimo igihugu kigiye guhangana nabo ku buryo ibintu bijya ku murongo uko bikwiye kuko abantu bazi icyo gukora kandi gikwiye.
Yagize ati “ Abantu barajya ku murongo uko bikwiye ariko ibyo kujya kuzana imico n’imikorere byica abantu (…) aho bayivana birabareba aho handi niba barabyemeye ibyo ntabwo bindeba.”
“Njye nk’Umuyobozi w’Igihugu ndareba iby’iki gihugu n’Abanyarwanda no gukorana nabo kugira ngo bashobore kumenya ibibafitiye inyungu n’ibitabafitiye inyungu. Ushaka rero kurenga amategeko cyangwa gukora uko yifuza akaba ari byo bishyirwa imbere bazahangana n’abashinzwe kubishyira mu buryo.”
Umukuru w’Igihugu yasubije abanenga uko u Rwanda ruri gukemura ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge bakavuga ko birimo ikibazo abasubiza ko ibyo ari ikibazo gito ugereranyije n’ikigamijwe gukumurwa.








