Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB) cyashyize ahagaragara ikawa 25 zahize izindi mu bwiza buhebuje mu marushanwa ngarukamwaka y’ikawa y’u Rwanda ya 2026.
Aya marushanwa yabaye ku nshuro ya gatatu, akaba agamije kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, kwagura amasoko yayo, kuzamura igiciro cyayo no kongera amadovize yinjizwa mu gihugu. Ni n’umwanya wo gushimira abahinzi, abatunganya ndetse n’abohereza ikawa mu mahanga uruhare bagira mu guteza imbere uru rwego.
Mu cyiciro cy’ikawa zatunganyijwe mu buryo bwihariye, ikawa K-Organics yo mu Murenge wa Karama, Akarere ka Huye, ni yo yaje ku mwanya wa mbere. Iyi kawa ihingwa n’abahinzi bo muri Huye kandi itunganywa mu buryo bwihariye bugamije kubungabunga no kongera umwimerere w’uburyohe bwayo.
Mu cyiciro cy’ikawa zogeje neza, Uruganda rwa Cyeza rwo mu Karere ka Muhanga ni rwo rwaje ku isonga, rutsinda izindi kawa zari zihataniraga uyu mwanya.
Akarere ka Huye kandi kaserukiwe n’izindi kawa zagaragaje ubuziranenge bukomeye, zirimo Abahuzamugambi ba Kawa–Maraba ndetse na Ishema CWS, zikaba ziri mu zahize izindi muri aya marushanwa.
Abitabiriye aya marushanwa bavuga ko ibihembo nk’ibi ari ingenzi mu kongera agaciro k’ikawa y’u Rwanda, kuko bituma abaguzi n’abanyamahanga barushaho kuyimenya no kuyishimira.
Ku bahinzi n’abatunganya ikawa, gutsindira ibihembo by’ubwiza buhebuje bishobora gufungura imiryango y’amasoko mashya no gutuma umusaruro wabo urushaho guhabwa agaciro.
NAEB ikomeje gushishikariza abahinzi n’abatunganya ikawa gushyira imbere ubuziranenge kuva ku murima kugeza ku ruganda, kugira ngo ikawa y’u Rwanda ikomeze kugira umwanya ukomeye ku isoko mpuzamahanga.








