Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko abanyeshuri n’abarezi 7,188 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gukopera no gukopeza ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ‘Tronc commun’ mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama 2026, mu kiganiro yagiranye na RBA, asobanura impamvu hari abanyeshuri batarabona amanota yabo nyuma y’uko ibyavuye mu bizamini bya Leta bitangajwe.
Ni nyuma y’uko bamwe mu babyeyi bafite abana bakoze ibizamini bya Leta batangaje ko bari mu gihirahiro, nyuma y’uko amanota y’abana babo atari yatangazwa bakibaza amaherezo yabyo.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko impamvu amanota y’aba banyeshuri atatangajwe ari uko habanje gukorwa iperereza ku byaha bakekwaho, yizeza ko ibyavuye muri iri perereza bizatangazwa bitarenze ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026 ndetse abatarabona amanota bazahita bayamenya.
Minisitiri Nsengimana ati: “Amanota yabo twarayafashe kugira ngo habanze gukorwa iperereza, hanyuma tumenye neza ibyabaye.”
Ku bijyanye n’uburyo abakekwaho gukopera bamenyekana, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko hari abamenyekana mu gihe ibizamini bikiri gukorwa cyangwa mu gukosora bitewe n’uko basubije .
Yagize ati “Hari abafatwa mu gihe cy’ibizamini biri gukorwa, abafatanwa telefoni, n’impapuro ziriho ibisubizo. Hari n’abafatwa mu gihe cyo gukosora, ugasanga igisubizo kimwe cyasubijwe n’abanyeshuri benshi kandi bagisubije mu buryo bumwe kandi bakishe igisubizo ataricyo.”
Dr. Bahati yavuze ko ibi bituma NESA ikora isuzuma ryimbitse mbere yo gufata umwanzuro ku manota y’umunyeshuri ukekwaho gukopera cyangwa gukopeza.
Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko kuba umunyeshuri ari mu bakekwaho gukopera bidasobanuye ko yahise ahamywa icyaha, ahubwo ko hakenewe iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.
Abarimu batunzwe agatoki, barihanangirizwa
Minisitiri Nsengimana yavuze ko abagira uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko, ndetse bakurikiranwa bakaba banahanwa by’intangarugero.
Yagize ati ” “Abo ibihano byabo biraremereye kuruta kubona zeru mu ishuri.”
Yavuze ko abantu bose bizagaragara ko bagize uruhare mu gukopeza cyane cyane abarimu bazahanwa ku buryo bizabera urugero abandi ndetse ko umwarimu ukopeza umunyeshuri igihugu kitamukeneye kuko adakwiye kuba mu burezi.
Yagize ati ” Umwarimu wakopeza umunyeshuri, uwo ntabwo aba ari umwarimu ntakwiye kuba mu burezi kuko ntabwo arera, ntabwo arera. Niturangiza iperereza abo bizahama ko bagize uruhare muri ibi bintu bazahanwa, ngira ngo niturangiza kubahana ntawe uzongera kubikora kugira bumve ko ari ibintu utagomba gukurikiza.”
Ministeri y’Uburezi itangaza ko abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza muri uyu mwaka ari 276.679 mu gihugu cyose, bakaba barigaga mu mashuri 3.895, aba banyeshuri batsinze ku kigereranyo cya 88.21%.
Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange mu gihugu cyose ni abanyeshuri 149.015 bakaba baratsinze ku kigereranyo cya 85.70%. Abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza batsinze ku gipimo cya 88,21%.









