Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yakiriye Marc Holtzman, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), baganira ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere urwego rw’abikorera.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 28 Kanama 2026.
Abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, gushyigikira ibikorwa by’abikorera, no kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere ry’u Rwanda.
Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane rufite inshingano zikomeye zo guteza imbere, kugenzura, no gukurikirana isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda kugira ngo rikore mu mucyo, kandi ribe ryizewe
Uru rwego rukomeje gutera imbere rwibanda gushishikariza urubyiruko kwizigama no gushora imari binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane, mu rwego rwo kubaka umuco wo gushora imari no kugera ku mahirwe y’ishoramari ry’igihe kirekire.
Rufite kandi inshingano zo kurinda abashoramari hakumirwa ibikorwa by’uburiganya cyangwa imyitwarire itari myiza ku isoko ry’imari, bityo bikarinda abashoramari (cyane cyane abato) guhomba binyuze mu
Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda bwatangaje ko mu myaka 15 rimaze rishinzwe amafaranga amaze gucururizwaho afite agaciro ka miliyari ibihumbi 28 Frw kandi ko agize ijanisha rirenze 100% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP).
Muri izo miliyari ibihumbi 28 Frw, harimo izigera ku bihumbi 25.3 Frw zacurujweho bwa kabiri gusa. Ni amafaranga menshi ugereranyije n’ingengo y’imari y’Igihugu kuko nk’iya 2025/26 ingana na miliyari 6.952,1 Frw.










