Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko abanyeshuri bagaragaye mu gukopera no gukopeza ibizamini batazahanishwa guhabwa zeru ahubwo bazahabwa amahirwe yo kongera kubikora. Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera inyungu z’abanyeshuri, nyuma y’uko iperereza rigaragaje uruhare rw’abantu bakuru mu ikorwa ry’aya makosa.
Iperereza ryakozwe ku makuru y’ibibazo byagaragaye mu bizamini ryagaragaje ko gukopera no gukopeza byabaye mu buryo bwagutse mu byumba byakorerewamo ibizamini. Byagaragaye mu byumba 254, aho abanyeshuri bagera kuri 7,188 bagaragajwe ko bari bafite aho bahurira n’iki kibazo.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, aganira na RBA yavuze ko nyuma yo kubona ibyavuye mu iperereza, Minisiteri yari ifite amahitamo abiri: gukurikiza amabwiriza asanzweho agena ko umunyeshuri wafashwe akopera cyangwa afasha undi gukopera ahanishwa kubona zero kuri icyo kizamini, cyangwa gushaka ubundi buryo bwafasha kurengera inyungu z’abanyeshuri.
Yasobanuye ko amahitamo ya mbere yari gutuma abanyeshuri benshi batsindwa ibizamini, ndetse bagasibira.
Ati”Twari dufite amahitamo abiri. Twashoboraga gukurikiza amabwiriza ariho, ibizamini bakoze bigateshwa agaciro bakabona zero, ibi bigatuma abanyeshuri benshi basibira,”
Ariko ngo kuba iperereza ryaragaragaje ko abantu bakuru, cyane cyane bamwe mu bari bashinzwe ibizamini, bagize uruhare muri ayo makosa, byatumye Minisiteri ibona ko guhana abanyeshuri gusa byaba bidakwiye.
Minisitiri yavuze ko iyo Minisiteri iza gukurikiza gusa igihano giteganywa n’amabwiriza, abanyeshuri benshi bari kubabazwa n’ibikorwa by’abantu bakuru bari bafite inshingano zo kurinda ubusugire bw’ibizamini.
Minisitiri yagize ati “Iperereza ryerekanye ko hari abantu bakuru babigizemo uruhare cyane cyane abantu bari bashinzwe ibizamini. Ubwo tugasanga guhana abana kugira ngo ibizamini byose bakoze babibonemo zero basibire, byaba bikabije”
Ni muri urwo rwego Minisiteri yafashe icyemezo cyo guha abo banyeshuri amahirwe yo kongera gukora ibizamini, aho kubahanisha ko ibizamini byose bakoze bifatwa nk’imfabusa
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iki cyemezo kidasanzwe cyafashwe mu rwego rwo kurengera inyungu z’abanyeshuri, ariko ashimangira ko atari uburyo busanzwe bukoreshwa mu gihe umunyeshuri agaragaye mu gukopera.
“Ni amahirwe ubundi tudasanzwe duha abandi kuko amabwiriza arasobanutse, yerekana ko iyo wakopeye icyo kizamini ukibonamo ubusa. Ariko kubera uruhare rw’abantu bakuru, cyane cyane, niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kurengera aba bana, bakabona amahirwe yo kongera gukora ibindi bizamini,”
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe ikibazo cy’imyitwarire mu bizamini gikomeje kugaragaza impungenge ku busugire bw’ibizamini n’uruhare rw’ababikurikirana. Ibyavuye mu iperereza kandi bishimangira ko ikibazo kitareba abanyeshuri gusa, ahubwo ko n’abakuru bafite inshingano zo gucunga ibizamini bashobora kugira uruhare mu bikorwa bibangamira ubunyangamugayo bwabyo.
Ku rundi ruhande, iki cyemezo gisaba ko hakomeza gushyirwaho ingamba zikomeye zo gukumira gukopera no gukopeza mu bizamini bizakurikiraho, kugira ngo ubusugire bw’ibizamini burindwe kurushaho.








