sangiza abandi

Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kubisubiramo

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri bacyetsweho gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bazabisubiramo, nyuma y’iperereza ryagaragaje ko bimwe muri ibi bikorwa byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n’abantu bakuru bari bahawe inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry’ibi bizamini.

Mu itangazo MINEDUC yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2026, yavuze  ko ibi bizamini bizasubirwamo kuva ku wa Gatatu tariki 2 kugeza ku wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026.

Iperereza kuri ibi bikorwa byo gukopera byakekwaga mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2025/2026,  ryemeje ko habaye gukopera ku buryo bwa rusange mu byumba 254 byakorerwagamo ibizamini, byarimo abanyeshuri 7,188 hirya no hino mu gihugu.

MINEDUC yatangaje ko nubwo ubusanzwe uwakoze amakosa nk’aya ahanishwa gutesha agaciro ibizamini yakoze, iperereza ryagaragaje ko bimwe muri ibi bikorwa byo gukopera byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n’abantu bakuru bari bahawe inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry’ibizamini.

Mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo, MINEDUC yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, kuva tariki 2 kugeza tariki 4 Nzeri 2026.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2026, NESA iratangaza ingengabihe y’ibizamini, ibigo bizakorerwaho n’andi mabwiriza akenewe. 

MINEDUC yongeye gushimangira ko ubuzirange bw’ibizamini bya Leta budashobora kugibwaho impaka, bityo ko izarushaho gukaza ingamba zo kunoza imitegurire y’ibizamini, kubirinda no kugenzura uko bikorwa. 

Yashimangiye kandi ko abantu bose bazagaragaraho kuba barateguye, barafashije, baragize uruhare urwo ari rwo rwose cyangwa bararebereye nkana ibikorwa byo gukopera no gukopeza bazahanwa hakurikijwe amategeko.

Abakopeye ibizamini bya Leta bagiye kubisubiramo

Photos:

[fluentform id="3"]