Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye Afurika kongera ubushobozi n’amikoro byo gukemura amakimbirane yayo, aho gukomeza kwishingikiriza ku bafatanyabikorwa bo hanze.
Ibi yabivugiye mu nama ya 21 y’Inteko Rusange idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yabereye muri Angola.
Iyi nama yari Insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane muri Afurika.”
Minisitiri Dr. Nsengiyuma wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyi nama, yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gusaba hanze amikoro yo gukemura ibibazo byayo cyangwa ngo ishyire mu maboko y’abatari Abanyafurika inshingano zo guhuza impande zifitanye amakimbirane.
Ati: “Afurika ntikwiye gukomeza gushingira ahanini ku bafatanyabikorwa bo hanze mu gushaka amikoro yo gukemura amakimbirane, cyangwa ngo yegurire abari hanze y’umugabane ubuhuza bw’amakimbirane yayo.”
Yakomeje agira ati: “Tugomba kubaka icyizere, ubushobozi n’umutungo bidushoboza kuyobora ubwacu inzira z’amahoro, kuva ku gukumira hakiri kare kugeza ku byiciro by’ubuhuza bukemura ibibazo.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko gukemura amakimbirane burundu bisaba kwita ku mpamvu zayo z’ibanze, zirimo imiyoborere idahagije, guhezwa, ibibazo by’amateka bitarakemurwa n’inzego z’ubuyobozi zidakomeye.
Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika, harimo ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo, ndetse n’ibikorwa by’ibihugu byombi muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.
Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwiteguye gusangiza Afurika ubunararibonye bwarwo mu gukumira amakimbirane no kubaka amahoro, bishingiye ku buryo rwagiye rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu nkiko Gacaca, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Umuganda ndetse n’ubuhuza bw’Abunzi.
Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kubaka Afurika ifite ubushobozi bwo gukumira, gucunga no gukemura amakimbirane yayo.












