sangiza abandi

U Rwanda ntirwemera politiki y’irondamoko: Yolande Makolo ku butumwa bwa Gen Muhoozi

sangiza abandi

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije ku magambo arimo ivangura n’irondomoko yatanjwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, avuga ko u Rwanda rwubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Yolande Makolo yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, asubiza ubw’uwitwa  Yvan Mwijukyeiva, kuri uru rubuga wibazaga icyo Abanyarwanda bavuga ku magambo yatanjwe na Gen Muhoozi.

Gen Muhoozi ubwo yari mu kiganiro yagarutse kuri muramu we Odrek Rwabwogo, aherutse kweguza ku kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe ubujyanama ku byoherezwa mu mahanga n’iterambere ry’inganda muri Uganda (PACEID) aho yahise anarusesa.

Icyo gihe yagize ati: “Ndashidikanya ko Odrek ari Umuhima. Ntabwo yitwara nk’Umuhima. Ashobora kuba ari Umuhutu.”

Ntabwo byagararukiye aho kuko nyuma yaje kuvuga no kuri Perezida Kagame amwita Umututsi ndetse Yolande Makolo yavuze ko ibyo bibazo byari kuguma kuri banyirabyo bireba ntibazanemo u Rwanda kuko ntaho ruhuriye nabyo.

Yagize ati “ Twabonye ubwo butumwa n’ibibazo bwateje, kandi ntitwemeranya na gato n’imvugo y’irondamoko ikabije iburimo. Umuntu ashobora kugira uko abona u Rwanda, ariko ntakwiye kuvuga cyangwa gutuma Abanyarwanda bafatwa nk’abashyigikiye imitekerereze nk’iyo”.

Makolo yavuze ko niba ubwo butumwa bwari bushingiye ku bibazo bya Uganda, byari bikwiye kuguma hagati y’Abagande , aho gukururiramo u Rwanda no kurugira nk’aho rubishyigikiye.

Yagize ati “ Nk’uko ubivuga neza, u Rwanda ntirwemera politiki y’irondamoko ikabije. Tumaze imyaka myinshi dukora cyane kugira ngo tuyisige inyuma, kandi ntabwo tuyikeneye cyangwa ngo tuyifuze”. 

Yavuze ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira mu myaka 32 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda kandi ko ariko bizakomeza ashimangira ko politili ishingiye ku moko ntamwanya igifite mu Rwanda.

Yagize ati “Icyerekezo cy’igihugu cyacu n’imbaraga twashyize mu kubaka u Rwanda mu myaka 32 ishize byibanze ku bumwe bw’Abanyarwanda, kandi tuzakomeza kurinda no kubungabunga uwo murongo wa politiki w’ibanze igihugu cyacu cyahisemo”.

Photos:

[fluentform id="3"]