Abasirikare bane bo mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare n’iry’Ingabo zirwanira mu Kirere muri Kaminuza y’Ingabo z’Igihugu rya Türkiye bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.
Ni mu muhango wabereye i Ankara ku wa 30 Kanama 2026.
Ambasade y’u Rwanda muri Türkiye yatangaje ko abarangije amasomo ari Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel na Mugabe Robert, basoje amasomo yabo mu byiciro by’ingabo za Türkiye.
Aba basirikare bambitswe ipeti rya Sous-Lieutenant, nyuma yo kurahirira no guhabwa inshingano nshya n’Umukuru w’Igihugu cya Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan.
Umuhango wo gusoza amasomo witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Türkiye, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, ndetse na ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ingabo muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, Colonel JP Rulisa.
Gusoza aya masomo ni intambwe ikomeye ku basirikare b’Abanyarwanda, ndetse bikomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Türkiye mu bijyanye n’amahugurwa n’iterambere ry’ubushobozi bw’inzego z’umutekano.










