sangiza abandi

Imyambarire y’abakobwa n’abagore ikomeje kurikoroza: Icyo ibyamamare bibivugaho

sangiza abandi

Impera z’icyumweru gishize zisize impaka zijyanye n’imyambarire y’abagore n’abakobwa ari kimwe mu byagarutsweho cyane ku mbugankoranyambaga nyuma y’uko mu gitaramo “Diamond Platinumz Experience” cyabareye muri Parking ya BK Arena hari abasubijweyo ngo bajye kwambara bikwize.

Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026 cyasize abatari bake babitanzemo ibitekerezo bitandukanye.

Iyi ngingo yongeye kugarukwaho nyuma y’myaka ine (4) ubwo Mugabekazi Liliane yatabwaga muri yombi muri 2022 akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame n’ubwo nyuma yaje kurekurwa ariko ni ikibazo cyateje impaka nyinshi icyo gihe.

Mugabekazi yatawe muri yombi nyuma y’uko yari yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Tay C cyari cyabereye muri BK Arena yambaye imyenda ibonerana cyane ku buryo yagaragazaga ibyo yambariyeho.

Muri uwo mwaka, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yari ihangayikishijwe n’imyitwarire y’abantu bajya ahantu hahurira abantu benshi bambaye imyenda idahisha umubiri ku buryo buhagije.

Imyaka ishize ntirahanagura impaka ku myambarire ibonwa nk’idakwiye mu ruhame, iyi ngingo yongeye kugarukwaho cyane ndetse benshi mu bantu b’igitsina gore basanzwe bamenyerewe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda nabo bagira icyo bayivugaho.

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yavuze ko abantu batagakwiye kwihutira gucira imanza abagore kubera imyambarire yabo, cyane cyane iyo biturutse ku myumvire ya buri muntu ku cyitwa imyambarire iboneye.

Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Nyampinga muri 2019 ndetse akaba ari n’umugore w’umuhanzi The Ben ufite inzu icuruza imideli nawe yagize icyo avuga kuri iyi ngingo.

Uwicyeza yibanze ku ruhare rw’umuntu wambaye, ashimangira ko imyambarire itagomba kuba impamvu yo kumutesha agaciro cyangwa kumugirira nabi. 

Yagaragaje kandi ko ikibazo cy’imyambarire kitagomba guhinduka urwitwazo rwo gukorera abagore ihohoterwa.

Ku rundi ruhande, Nishimwe Naomi wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2020 yagaragaje ko imyambarire y’umugore idakwiye gutuma ahinduka umuntu wo gukorwaho cyangwa kubuzwa amahoro.

Nsanga Sylvie umenyerewe mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu na we yagarutse ku kibazo cy’imyumvire n’uko abantu bakwiye kubaha amahitamo ya bagenzi babo.

Ku rundi ruhande, Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool we agaragaza ko ashyigikiye ingingo yo gutegeka abakobwa kwambara bakikwiza.

Iyi ngingo iri mu zikomeje kuvugisha benshi, cyane cyane mu rubyiruko, aho imyumvire ku myambarire igenda ihinduka uko imyaka ishira.

Liliane mu gitaramo cya tayc cyabereye muri BK Arena muri 2022
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yavuze ko abantu batagakwiye kwihutira gucira imanza abagore kubera imyambarire yabo
Nishimwe Naomi wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2020 yagaragaje ko imyambarire y’umugore idakwiye gutuma ahinduka umuntu wo gukorwaho cyangwa kubuzwa amahoro.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]