sangiza abandi

U Rwanda rwamenye ibihugu bizakina mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya U-20

sangiza abandi

U Rwanda rwisanze mu itsinda A hamwe na Tanzania na Ethiopia mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru kizabera muri Tanzania kuva tariki 15 Nzeri kugeza tariki 25 Nzeri 2026.

Tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2026, muri Kigali Pelé Stadium, aho mu itsinda B harimo Uganda, Sudani na Djibouti mu gihe Itsinda C ririmo Sudani y’Epfo, Kenya n’u Burundi. 

Iyi mikino izahuza ibihugu icyenda byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati byishakamo amakipe 2 azahagararira aka karere mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, izabera kuri Sitade Uhuru yo muri Dar es Salaam.

Ikipe izaba iya mbere muri buri tsinda izahita ibona itike ya 1/2, hanyuma harebwe n’indi kipe imwe yatsinze neza, abe amakipe 4 ahite ahurira muri 1/2 yishakamo izijya ku mukino wa nyuma nk’uko byatangajwe na Yusuf Mossi ushinzwe amarushanwa ya CECAFA ubwo yayoboraga tombola.

Amakipe ya Eritrea na Somalia niyo gusa abarizwa mu karere ka CECAFA atazitabira iyi mikino yegukanwe na Tanzania ubwo yaherukaga kuba muri 2024.

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Ghana muri 2027, gihurize hamwe amakipe 12 yo muri Afurika, aho kugeza ubu amakipe ya Ghana izakira iyi mikino, Nigeria na Burkina Faso ariyo yamaze kubona itike yo kuzakina iki gikombe.

Yusuf Mossi ushinzwe amarushanwa muri CECAFA yayoboye tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20

Photos:

[fluentform id="3"]