sangiza abandi

Rwanda Premier League yazamuye amafaranga yahabwaga abasifuzi ku mukino 

sangiza abandi

Rwanda Premier League ifite Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, BK Pro League, yatangaje ko amafaranga yahabwaga abasifuzi yiyongereyeho ibihumbi 30 Frw (30,000 Frw) bisanga ibuhumbi 100 Frw (100,000 Frw) bari basanzwe bahabwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma ya buri mukino.

Ibi byemerejwe mu nama rusange y’amakipe agize Rwanda Premier League, aho muri rusange abasifuzi na bakomiseri bazagenerwa inyunganizi ya miliyoni 46 Frw muri uyu mwaka w’imikino wa 2026-27.

Izi mpinduka zizamurya ry’inyunganizi ihabwa abasifuzi kuri buri mukino zibayeho nyuma y’uko muri Nzeri 2025 aribwo bari bazamuriwe amafaranga bahabwa kuri buri mukino ava ku bihumbi 47 Frw agera ku bihumbi 100 Frw.

Indi mpinduka yari yabahayeho ifasha abasifuzi ni uko umusifuzi ujya gusifura i Rusizi cyangwa i Rubavu avuye mu mujyi wa Kigali agenda akararayo aho kugenda ku munsi w’umukino nk’uko byari bisanzwe.

Ibi byose bikorwa mu rwego rwo gufasha abasifuzi nk’urwego rugira ijambo rikomeye mu mupira w’amaguru.

Photos:

[fluentform id="3"]