Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko abantu bakuru bagize uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bazakurikiranwa kandi bagahanwa, nyuma y’aho iperereza rigaragaje ko gukopera no gukopeza byabaye mu byumba 254 by’ibizamini, bikagaragaramo abanyeshuri 7,188.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iperereza ryagaragaje ko iki kibazo kitari gishingiye ku banyeshuri gusa, kuko hari abantu bakuru, cyane cyane bamwe mu bari bashinzwe ibizamini, bagize uruhare mu bikorwa byo gukopeza.
Yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye gukurikirana abo bantu, ndetse ko hari bamwe bamaze kubazwa mu rwego rw’iperereza, mu gihe abandi nabo bazakomeza kubazwa.
Ati: “Babandi bakuru twavugaga babigizemo uruhare abo ngabo bazakurikiranwa kandi bazahanwa by’intangarugero. Inzego zibishinzwe zatangiye kubakurikirana hari abamaze kubazwa cyangwa bari barabazwa ubungubu ndetse nabandi bakazabazwa.
Minisitiri w’uburezi yavuze ko aba bakekwaho uruhare mu ikopera,bazanatangazwa abantu bakabamenya
Yahize ati” Tuzanatangaza rwose twerekane abo bantu kugirango n’abandi batazagira ibitekerezo byo kugira icyo bakora mu kugira ngo bangirize imbaraga turiho turashyira mu kuzamura ireme ry’uburezi”
Minisitiri yasobanuye ko kuba abanyeshuri bahawe amahirwe yo kongera gukora ibizamini bidakuraho inshingano z’abakuru bagize uruhare mu gukopera no gukopeza. Ahubwo, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurengera inyungu z’abanyeshuri, mu gihe ababigizemo uruhare bakuru bo bagomba kubazwa ibyo bakoze.
Ati: “Iperereza ryerekanye yuko hari abantu bakuru babigizemo uruhare cyane cyane abantu bari bashinzwe ibizamini.”
Nsengimana yavuze ko iyo amabwiriza asanzwe akurikizwa, abanyeshuri bakopeye cyangwa bakopejwe bari guhabwa zeru kuri ibyo bizamini, ariko Minisiteri yahisemo kubaha andi mahirwe kubera uruhare rw’abantu bakuru rwagaragajwe n’iperereza.
Yongeye gusaba ababyeyi gufasha abana kwitegura ibizamini bizasubirwamo, ariko ashimangira ko abakuze bazagaragara ko bakopeje abanyeshuri bo bazakurikiranwa kandi bagahanwa, mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’ibizamini no kuzamura ireme ry’uburezi.








