sangiza abandi

Imyambarire, Bruce Melody, Diamond, Kiyovu Sports na Ambassadors of Christ; mu byatigishije imbuga nkoranyambaga

sangiza abandi

Kuva ku wa Gatanu tariki 28 Kanama kugeza ku Cyumweru tariki 30 Kanama 2026, yari impera z’icyumweru ndetse zikaba iza nyuma z’uku kwezi.

Muri iyi minsi itatu habayemo ibintu byinshi mu mikino n’imyidagaduro byasize inkuru nyinshi ku mbuga nkoranyambaga n’ubu bikigarukwaho mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Muri iyi nkuru Umunota ugiye kugaruka ku bintu byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu gisata cy’imikino n’imyidagaduro

Kiyovu Sports yegukanye igikombe gikomeye nyuma y’imyaka 33

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi, FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, nyuma yo gutsinda Police FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Iki cyabaye igikombe cya mbere gikomeye Kiyovu Sports itwaye mu myaka 33 ishize, kuko yaherukaga gutwara igikombe mu 1993 ubwo yatwaraga icya Shampiyona ari nacyo iheruka, gusa muri 2022 iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yatwaye igikombe cya “Made in Rwanda”, icyo gihe yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Impera z’iki Cyumweru zasize abafana ba Kiyovu Sports mu byishimo, mu gihe aba Police FC bari mu gahinda ko gutwarwa igikombe kiruta ibindi cyari gikinwe bwa mbere n’amakipe 4 aho kuba abiri nk’uko byari bisanzwe.

Ikindi uyu mukino wasize ni uko ibyapa byose byamamaza Turbo King nk’umuterankunga mukuru w’iri rushanwa byabanje kumanurwa kuko bitakemeye kwamamaza inzoga.

Imikino ihuza inkambi zo mu Rwanda yashyizweho akadomo (Intercamp Tournament 2026)

Mu mpera z’iki cyumweru hasojwe ku mugaragaro imikino ihuza inkambi yakinwaga ku nshuro ya 4, Intercamp Tournament 2026, nyuma y’iminsi 6 yari imaze ikinwa, isorezwa mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba ibamo impunzi zirenga ibihumbi 70.

Muri iyi mikino yahurije hamwe amakipe 46 n’abakinnyi barenga 720, impunzi ziri mu nkambi zo mu Rwanda uko ari 8 arizo Mahama, Nyabiheke, Mugombwa, Kiziba, Kigeme, Nkamira, ETM Gashora na Urban Refugees, zahatanye mu mikino 6 irimo umupira w’amaguru, basketball, volleyball, seatbal, karate na taekwondo.

Mu mupira w’amaguru, inkambi ya Mahama yegukanye igikombe itsinze Nyabiheke igitego 1-0, inkambi ya Mugombwa yegukanye igikombe cya volleyball mu bagore no mu bagabo naho inkambi ya Nyabiheke yegukanye igikombe muri basketball mu bagabo naho mu bagore cyegukanwa na Mahama.

Muri seatball igikombe cyegukanwe na Mahama itsinze Mugombwa ku mukino wa nyuma.

Iyi mikino itegurwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) mu rwego rwo gusabana no kwivana mu bwugunge. 

Umuhanzi w’umunya-Tanzania Diamond Platinumz yongeye gutaramira i Kigali, igitaramo gisiga inkuru nyinshi

Diamond Platinumz yakoreye igitaramo i Kigali kiswe “Diamond Platinumz Experience” kiri mu bitaramo akomeje gukorera mu bihugu bitandukanye,  yongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka 3 kuko yahaherukaga muri 2023.

Diamond yageze i Kigali ku wa Gatanu, ubundi ataramira abakunzi be ku wa Gatandatu muri Parking ya BK Arena afatanyije n’abahanzi b’Abanyarwanda aribo Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo, ni igitaramo cyayobowe na Rocky Try na Michael Sengazi

Yafatanyije kandi n’umunya-Uganda DJ Etania, DJ Khizz Beats, DJ Marnaud na DJ Rommy Jones.

Abandi bahanzi barimo Timi wo muri Nigeria na KidFromKigali nabo bagaragaye muri iki gitaramo ubwo bafashaga Ish Kevin kuririmba indirimbo “Soldier” bahuriyemo, Ririmba na Og2tone nabo bafashije Ish Kevin ku rubyiniro ndetse na Bushali wafatanyije na DJ Marnaud kuririmbana indirimbo “Bahabe” bakoranye.

Uretse kuba abahanzi baritwaye neza muri iki gitaramo ndetse bakerekwa urukundo n’abakunzi babo gusa iki ni igitaramo cyasize inkuru nyinshi ku mbuga nkoranyambaga uhereye ku kuba Diamond Platinumz yarazimirijweho amatara kuko amasaha yari yarenze ndetse nawe yatinze kugera ku rubyiniro.

Ikindi ni uko The Ben wari witezwe ko ashobora kukibonekamo agafasha Diamond Platinumz kuririmba indirimbo “Why” bakoranye atigeze aboneka, gusa Diamond Platinumz yabishyizeho umucyo ko byatewe n’uko The Ben atari mu Rwanda ahubwo ari mu Bugande mi kindi gitaramo.

Imyambarire yararikoroje bamwe basubizwa kwambara ngo bikwize

Indi nkuru nyamukuru yavuye mu gitaramo cya “Diamond Platinumz Experience” ndetse n’ubu ikiri kurikoroza ni ibijyanye n’imyambarire, aho muri iki gitaramo ntamukobwa wari wemerewe kwinjira atikwije, abari bambaye imyenda migufi basubijweyo n’inzego zishinzwe umutekano mu gihe abatari bikwije hejuru basabwaga kurenzaho udutambaro.

Iyi ngingo yafashe intera kugeza ubwo bamwe mubakobwa n’abagore bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga batangiye kubikomozaho uhereye kuri Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 na Uwicyeza Pamella witabiriye amarushanwa ya Nyampinga muri 2019 bombi bagaragaje ko gutegeka uko abakobwa n’abagore bambara ari ukubabuza uburenganzira bwabo ko bidakwiye.

Ku rundi ruhande, Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool we agaragaza ko ashyigikiye ingingo yo gutegeka abakobwa kwambara bakikwiza.

Iyi ngingo ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangamakuru muri rusange na nyuma y’igitaramo cya Diamond Platinumz.

Korali Ambassadors of Christ y’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi yakoze igitaramo

Kuri iki Cyumweru cya Leta, hakaba ku wa mbere w’Isabato, Korali iri mu zikomeye mu Rwanda, Ambassadors of Christ yakoreye igitamo cy’amateka muri BK Arena mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 iyi Korali imaze ishinzwe.

Iki gitaramo cyari gifite insangamatsiko igira iti,”God Painted Our Story” bisobanura “Imana niyo yanditse amateka yacu”, cyujuje inyubako ya BK Arena kuko ubwo haburaga amasaha macye ngo kibe nibwo amatike yo kukinjiramo yashize ku isoko.

Muri iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi barimo n’ibyamamare, Korali Ambassadors of Christ yeretswe urukundo ndetse nayo iryohereza abakitabiriye binyuze mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane nka ‘Ebaluwa’, ‘Imirindo y’Uwiteka’, ‘Iwacu Heza’, ‘Solange’, ‘Mariya’, ‘Nahuye na Mesiya’, ‘Ni Mwiza’, ‘Amashimwe’ n’izindi. 

Iyi Korali yanafashijwe na Korali yayo y’abato, Ambassadors of Christ Choir-Junior, mu guhembura  imitima y’abitabiriye iki gitaramo binyuze mu ndirimbo z’ubutumwa bwiza.

Iki ni igitaramo cya kabiri gikomeye Korali Ambassadors of Christ yari ikoreye i Kigali nyuma y’icyo yakoze mu 1996 cyabereye muri Hôtel des Mille Collines.

Habaye Gicumbi Day

Ku Cyumweru, ikipe ya Gicumbi FC yo mu Ntara y’Amajyaruguru yakoze umunsi wayo yise “Gicumbi Day” wo kwerekana abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27, kwerekana imyambaro izajya yambara ndetse ikina n’umukino wa gicuti na Sunrise FC y’i Nyagatare, umukino warangiye ari 0-0.

Umuhango wo kwerekana Imyambaro Gicumbi izajya yambara wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel ndetse na Perezida w’iyi kipe, Urayeneza John.

Abakunzi ba Hip-Hop baryohewe n’iserukiramico ‘I am Hip Hop’

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo muri Centre Culturel Francophone haberaga iserukiramico ‘I am Hip Hop’ ryahuriyemo abahanzi barenga 30 b’abaraperi baturutse mu bihugu 3 bitandukanye aribyo u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Ku munsi wo ku wa Gatanu abaraperi basusurukije abantu ni White Monkey, Swatara, Joss Kid, 9KR, Benaia, Racine, Icenova, Raiza Biza, Jay Pac, Shmadoek, Sano Boi, Max Prodigy, King Pac na Many 11.

Iserukiramico ryakomeje ku wa Gatanu haririmba abaraperi barimo B-Threy, Mazimpaka Prime, Icenova, Ngaara, Slum Drip, Long Jay, Dylakc, 2Fortrap, NHT, $Tino, Samba Boi, Big Zed na Ishimwe Ed.

Iyi minsi yombi yasozanyaga na ‘Open mic’ aho undi muntu wese uba yumva yarapa ahabwa indangururamajwi akibwira abatanazi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yitwaye neza mu gikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakomeje kwitwara neza mu gikombe cy’Afurika itsinda Burkina Faso amaseti 3-0 (25-19, 25-16, 25-8) biyihesha kwerekeza muri 1/4 cy’irangiza aho izahura na n’ikipe y’igihugu ya Ghana.

Kugeza ubu u Rwanda ntabwo ruratsindwa umukino n’umwe ndetse nturaratsindwa n’iseti n’imwe mu gikombe cy’Afurika kiri kubera Nairobi muri Kenya nyuma yo kurangiza n’imikino y’amatsinda ruyoboye.

Imikino ya 1/4 izakinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Nzeri 2026, aho ikipe izava hagati y’u Rwanda na Ghana izahita ihura n’ikipe izava hagati ya Tunisia na Misiri muri 1/2.

Hamenyekanye amakipe azakina umukino wa nyuma wa CECAFA y’abagore

Kenya Police Bullets na Kawempe Muslim Ladies zageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA y’abagore

Impera z’icyumweru gishize zasize hamenyekanye amakipe 2 yerekeje ku mukino wa nyuma wa CECAFA y’abagore uzasiga hamenyekanye ikipe imwe izahagarira aka karere mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, CAF Women’s Champions League.

Mu mikino yabaye ku wa Gatandatu muri Kigali Pele Stadium, Kenya Police Bullets WFC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Yei Joint Stars yo muri Sudani y’Epfo ibitego 5-0 naho Kawempe Muslim Ladies FC yo muri uganda igera ku mukino wa nyuma itsinze Commercial Bank of Ethiopia FC (CBE FC) ibitego 3-0.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2026 nibwo iyi mikino ishyirwaho akadomo muri Kigali Pele Stadium aho Yei Joint Stars na CBE FC zikina saa 13:00 zihatanira umwanya wa gatatu naho Kenya Police Bullets na Kawempe Muslim Ladies zitane mu mitwe zihatanira igikombe.

Rayon Sports WFC yari ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ntabwo byayigendekeye neza kuko yaviriyemo mu matsinda.

Photos:

[fluentform id="3"]