sangiza abandi

Uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ingagi zo mu Birunga rwafashije umubare wazo kwiyongera

sangiza abandi

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buvuga ko uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibidukikije no kurinda ingagi zo mu misozi miremire ari kimwe mu byafashije umubare wazo kwiyongera, ndetse bikagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’u Rwanda.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yo mu 2025, igaragaza ko ibikorwa bijyanye no kubungabunga ingagi byakomeje kugira uruhare rukomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda, aho amafaranga yinjijwe na Leta yazamutse akagera kuri miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ yariho mu 2024.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nayo yinjije miliyoni 35.8$ mu gihe umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda wazamutseho 9%, ugera kuri miliyoni 1.89.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buvuga ko kimwe mu by’ingenzi byatumye ibikorwa byo kurengera ingagi birushaho gutera imbere ari uko abaturage batuye hafi ya pariki batangiye kubigiramo uruhare no kumva ko kubungabunga ingagi ari inshingano ibareba.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko mu myaka yashize hari imyumvire itandukanye ku bijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda, cyane cyane abaturiye pariki, mu kugira uruhare mu kubungabunga ingagi.

Ati “Kera habagaho abantu bafite imyumvire itandukanye ko tutazashobora, kwita ku ngagi nk’Abanyarwanda ndetse n’abaturiye pariki, ariko twafashe inshingano zo kubangabunga ingagi no kwita kubindi binyabuzima biri muri pariki kandi turabishobora.” 

Avuga ko uko imyaka yagiye ihita ari nako abaturage bagiye barushaho gusobanukirwa akamaro ko kurinda pariki n’ibinyabuzima biyirimo, ndetse n’inyungu zishobora kubageraho binyuze mu bukerarugendo.

Ubwiyongere bw’ingagi zo mu misozi miremire bwatangiye kugaragara cyane kuva mu 2005, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo Kwita Izina ingagi.

Muri icyo gihe, mu Birunga habarizwaga ingagi zigera kuri 830. Kugeza ubu, RDB ivuga ko umubare wazo umaze kugera ku 1,100.

Ibi bivuze ko mu gihe cy’imyaka 21 ishize kuva igikorwa cyo Kwita Izina gitangiye, umubare w’ingagi wakomeje kwiyongera, mu gihe ibikorwa byo kuzikingira, kubungabunga aho ziba ndetse no gukorana n’abaturage byakomeje gushyirwamo imbaraga.

Igikorwa cyo Kwita Izina cyabaye kandi umwanya wo gukomeza gukangurira Abanyarwanda n’abaturage mpuzamahanga akamaro ko kurengera ingagi n’ibindi binyabuzima, ndetse no kugaragaza uruhare rw’ubukerarugendo mu iterambere ry’igihugu.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Ibirunga bushimangira ko amafaranga ava mu bukerarugendo akwiye gukoreshwa neza, kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bikomeze gutera imbere, ariko n’abaturage batuye hafi ya pariki bakomeze kubona inyungu zigaragara mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Ku ruhande rw’ubukerarugendo, ingagi zo mu Birunga ni kimwe mu by’ingenzi bikurura ba mukerarugendo basura u Rwanda. Ubwiyongere bw’abasura igihugu n’amafaranga akomeza kwinjizwa muri uru rwego bigaragaza uruhare rw’ibinyabuzima mu bukungu bw’igihugu.

Ku buyobozi bwa Pariki y’Ibirunga, intego si ukongera gusa umubare w’ingagi, ahubwo ni no gukomeza kubaka imyumvire y’uko kuzirinda ari inshingano ihuriweho n’abaturage, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa.

Ingagi zo mu birunga ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]