sangiza abandi

Miss Shanel yutswe inabi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kubuza abantu kujya mu gitaramo cya Rema

sangiza abandi

Umuhanzikazi Nyarwanda, Nirere Shanel wamamaye nka Miss Shanel yabujije abantu kwitabira igitaramo cya Rema kizabera i Kigali avuga ko kukijyamo nta mutekano bazahabonera.

Ubu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ntibwavuzweho rumwe n’abiganjemo Abanyarwanda bamukurikira bavuze ko ari uguharabika Igihugu.

Miss Shanel yanditse amagambo yakuruye impaka abinyujihe kuri X, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2026, ubwo yasubizaga ubutumwa bwateguzaga abantu kwitabira igitaramo Umuhanzi ukomoka muri Nigeria ‘Rema’ azaririmbamo ku wa Gatandatu, tariki 5 Nzeri 2026, muri BK Arena.

Muri ubu butumwa yavugaga ko abantu badakwiye kujya muri iki gitaramo kuko i Kigali hadatekanye, ibyo yashingiye ku kutishimira uburyo ingamba zo kurwanya imyambarire idakwiye mu ruhame cyane cyane mu bitaramo, zashyizwe mu bikorwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Miss Shanel yagize ati “Ntimuzajyeyo, aho hantu ntabwo bihagaze neza.”

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga abantu banshi bacitse ururondogoro nyuma y’uko inzego z’umutekano zigaragaye zisubiza inyuma abitabira ibitaramo batambaye bikwije.

Ibi byavugishije benshi cyane cyane abakobwa bavuga ko babuzwa uburenganzira bwo kwambara uko bashaka, harimo n’uyu muhanzikazi Miss Shanel winjiye muri iyo nkundura.

Kubirwanya ku rwego rw’uko atangira kubuza abantu kwitabira igitaramo, byavuzweho cyane bamwe baramwijundika gusa bose si ko bamuvuze nabi, hari n’abamushyigikiye.

Mu batanyuzwe n’iyi myitwarire ye yafashwe nko kugumura abantu akanaharabika u Rwanda, harimo uwitwa Charrotte wiyita The Charly kuri X, wamubwiye ko atari akwiriye kuvuga atyo kuko akwiye kubona biriya nk’ingamba zo gusigasira umuco kuruta kubangamira abakobwa.

Yagize ati “Shane..ubu se koko ni iki kikubayeho? Usigaye ufata ibiyobyabwenge ariko? Abandi bari gusigasira umuco none wowe uje gusiga icyasha Igihugu cyose hejuru y’amakosa yabaye yanasobanuwe agasabirwa imbabazi..ariko kuki roho zanyu mwuzuzamo urwango no gutandukanya abantu.. Ukwiye gukorwa n’isoni [shame on you].”

Undi witwa Jackar Philipe na we yunze mu rye ati “Watangiye kurwanya ibyiza by’u Rwanda kubera ko wanze ko mwambara ubusa?”

Mu bamushyigikiye harimo uwitwa Baby wavuze ko ubu butumwa budasobanuye kwanga Igihugu kuko bagikunda cyane, ahubwo ko ari ukuzamura ijwi bavuga ku bitagenda neza ngo bavuganire ababirengaramo.

Yagize ati “Kuba turi kuvuga ku bitaragenze neza ntabwo bivuze ko twanze Igihugu. Mwivanga ibintu, dukunda Igihugu kugera ku gupfa.”

Izi mpaka zose ahanini zakuruwe cyane n’uburyo abitabiriye igitaramo cya Diamond Platnumz Experience cyabereye i Kigali ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026, bakaza batikwije basubijwe inyuma ntibabashe kucyitabira, bakavuga ko bidakwiye kuko ari uburenganzira bwabo kwambara uko bashaka.

Ni nyuma kandi y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukobwa bivugwa ko yahowe kwambara imyenda migufi, ari gutabwa muri yombi na Polisi ndetse agatwarwa mu buryo batishimiye na mba.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yamenye icyo kibazo ikagikurikirana kugira ngo aba polisi babigizemo uruhare babihanirwe ndetse bahabwe umurongo w’uko bagomba kwitwara.

Photos:

[fluentform id="3"]