Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 (25-17, 24-26, 25-19, 25-18).
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yagize ati,”Uwambaye u Rwanda araberwa kandi agatsinda! Ni uko ni uko bakobwa bacu.”
Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda rwakinnye na Ghana mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Afurika cyiri kubera i Nairobi muri Kenya mu mukino warangiye u Rwanda rwitwaye neza rugera muri 1/2 aho ruzahura na Misiri.
Misiri yabigezeho nyuma yo gutsinda Tunisia amaseti 3-0 (25-20, 25-14, 25-9).
Si ubwa mbere ikipe y’u Rwanda n’iya Misiri zigiye guhurira muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika kuko zahahuriye no mu gikombe giheruka cya 2023, umukino warangiye Misiri isezereye u Rwanda irutsinze amaseti 3-0.
Birashoboka ko amakipe 4 yageze muri 1/2 mu gikombe giheruka yakongera kuhagera yose kuko na Cameroon yageze muri 1/2 isezereye Uganda ku maseti 3-0, na Kenya ifite igikombe giheruka ikaba iza gukina na Algeria ndetse ikaba ihabwa amahirwe yo gutsinda.
Uwambaye u Rwanda araberwa kandi agatsinda!
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 1, 2026
Ni uko ni uko bakobwa bacu👏🏾!
🇷🇼🇷🇼🇷🇼 https://t.co/Iogm8tWLJi









