Umuraperi Bull Dogg uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda uri no mu bagize itsinda rya Tuff Gangz, yavuze ko urupfu rwa mugenzi we Jay Polly rwabaye igihombo gikomeye kuri we ku giti cye, ku muziki nyarwanda ndetse no ku Banyarwanda muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bulldogg yagarutse ku myaka itanu ishize Jay Polly atabarutse, avuga ko nubwo igihe cyakomeje kugenda, urwibutso n’uruhare Jay Polly yagize mu muziki bitazibagirana.
Bulldogg yavuze ko ku ruhande rwe Jay Polly atari umuhanzi basangiye gusa urubyiniro, ahubwo yari inshuti, umuntu bari bafitanye amateka menshi kuva mu bihe bya Tuff Gangz. “Ku ruhande rwanjye yari inshuti.”
Yakomeje agaragaza ko urupfu rwa Jay Polly rwateje igihombo birenga ku nshuti n’abo bakoranaga, kuko n’umuziki nyarwanda watakaje umuntu w’ingenzi.
Ati: “Ku ruhande rw’umuziki twabuze inkingi ikomeye, ku ruhande rw’Abanyarwanda twabuze umuvugabutumwa mwiza.”
Aya magambo agaragaza umwanya Jay Polly yari afite muri Hip-Hop nyarwanda, aho indirimbo ze zakunze kuba zifite ubutumwa ku buzima bwa buri munsi ndetse n’ibibazo by’abantu.
Jay Polly yari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kubaka umuziki nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Hip-Hop, by’umwihariko binyuze muri Tuff Gangz yari itsinda ry’abaraperi batanu ryamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda, rigizwe na Jay Polly, Bulldogg, Fireman, Green P na P-Fla.
Tuff Gangs yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Hip-Hop nyarwanda, cyane cyane binyuze mu ndirimbo zagarukaga ku buzima n’ibibazo bya rubanda.
Urupfu rwa Jay Polly rwababaje benshi cyane cyane abukunzi ba Hip Hop, ariko ibikorwa bye biracyakomeza kuba igice cy’amateka y’umuziki nyarwanda.
Tuyishime Joshua, benshi bamenye nka Jay Polly, yitabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021 ndetse abakunzi b’injyana ya Hip Hop bitegura kwizihiza ubuzima bwa Jay Polly nyuma y’imyaka itanu yitabye Imana.










