sangiza abandi

MINEDUC yasabye ababyeyi kwerekana ibigo bya leta byishyuza amafaranga y’ishuri arenze kuyatangajwe

sangiza abandi

Tariki 1 Kanama 2026 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye zigiye gukorwa mu burezi hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigire ry’uburezi harimo n’iyo kongera umusanzu w’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Ubwo yatangazaga izi mpinduka, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko impamvu zo kongera aya mafaranga zishingiye ku izamuka ry’ibiciro ku masoko bityo ko ubufasha Leta yatangaga mu kugaburira abana buziyongera ndetse ko ibi byakozwe nyuma yo kubona ko amafaranga yatangwaga, atajyanye n’aho ibiciro bigeze ku masoko.

Mu gihe umwaka w’amashuri wegereje bamwe mu babyeyi bagaragaza ko bimwe mu bigo by’amashuri bitangiye kuririra kuri izi mpinduka bagashyira andi mafaranga bityo bagasaba MINEDUC gukurikirana iki kibazo no kubishyiraho umucyo.

Ibi byagaragariye mu Karere ka Rwamagana, aho hari ishuri ryamenyesheje ababyeyi ko bagomba gutanga amafaranga 2000 Frw ku mwana wo mu mashuri abanza na 5,000 Frw ku wo mu yisumbuye yo kubaka uruzitiro rw’ikigo.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko batari basobanukiwe neza impamvu y’ayo mafaranga n’uburyo yafashweho umwanzuro, mu gihe abandi basanga inama z’ababyeyi ari umwanya wo kumenya no kuganirirwamo ibibazo nk’ibi.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko amafaranga y’inyongera atagomba gushyirwaho n’ikigo ubwacyo avuga ko iyo hakenewe andi mafaranga, agomba kubanza kwemezwa n’ababyeyi, Akarere ndetse na Minisiteri y’Uburezi.

Amabwiriza ya MINEDUC ateganya ko ibindi bikenerwa n’ishuri bishobora gusabirwa umusanzu w’ababyeyi mu gihe byemejwe n’Inteko Rusange y’Ababyeyi, kandi hari umubare ntarengwa uteganywa.

MINEDUC yasabye ababyeyi n’abandi babona hari ibigo byatandukiye kubatungita agatoki bigakurikiranwa kuko binyuranyije n’amabwiriza.

Impinduka zijyanye n’amafaranga y’ishuri zatangajwe na MINEDUC zizatangira kubahirizwa guhera muri Mutarama 2027, mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri.

Mu mashuri y’inshuke n’abanza, umusanzu uzava kuri 975 Frw ugere ku 2.000 Frw. Mu gihe mu mashuri yisumbuye abana biga bataha, uzava ku 19.500 Frw ugere ku 24.000 Frw.

Mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, ababyeyi bazajya batanga 110.000 Frw, avuye ku 85.000 Frw.

Photos:

[fluentform id="3"]