Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abamotari kurangwa n’indangagaciro, kugira isuku no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubashora mu byaha, ndetse no kudatiza umurindi ababikora.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije gukumira, kurwanya no kwirinda ibyaha, bwabereye mu Karere ka Huye, aho abamotari bibukijwe ko umwuga wabo ubahuza n’abantu batandukanye, bityo bakaba bafite uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha bikorerwa mu muhanda no mu muryango mugari.
Umumotari Ngendabanga Emmanuel yavuze ko inyigisho bahabwa na Polisi zibafasha kunoza akazi no gukosora amakosa ashobora kugaragara mu mwuga wabo.
Ati: “Polisi turayishimira iyo itwigishije inyigisho nk’izi zituma turushaho kunoza akazi kacu. Usanga hari bamwe muri bagenzi bacu baba batwara badafite isuku, bityo izi nyigisho zikadufasha kurushaho kuyinoza.”
Mugenzi we Uwimana Cécile, utwara moto, yavuze ko ubukangurambaga nk’ubu bubafasha kumenya uko bakwiye kwitwara igihe batwaye abagenzi, by’umwihariko igihe bagize amakenga ku byo abo bagenzi baba batwaye.
Umuyobozi w’abamotari mu Karere ka Huye, Remera François, yavuze ko kuba abamotari benshi ari urubyiruko bituma hakenerwa ubukangurambaga buhoraho bubibutsa inshingano bafite mu gukumira ibyaha.
Francois yagize Ati: “Benshi ni urubyiruko, aho usanga bamwe bakoreshwa mu bikorwa bigize ibyaha, batwara ibitemewe. Ubukangurambaga nk’ubu bwibutsa abatwara kwirinda no kugira uruhare mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu gukumira ibyaha bikorerwa hirya no hino.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abamotari bagomba kubahiriza ibisabwa mu mwuga wabo, ariko bakarushaho kwitwararika ku byaha bishobora gukorerwa mu muhanda.
Ati: “Twongeye kubibutsa ibyo basabwa kugira ngo birinde ibyaha mu kazi kabo ka buri munsi. Twabasabye ko bagomba gutwara moto bafite ibyangombwa byuzuye kandi bakirinda ibyaha byose bishobora gukorerwa mu muhanda. Bagomba kandi kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, bakagira isuku, bakirinda ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge, kandi bakirinda ibinyuranyije n’amategeko.”
CIP Kamanzi yabibukije ko umwuga wo gutwara abantu n’ibintu udakwiye kugarukira ku gutwara abagenzi gusa, ahubwo ko ugomba kujyana n’imyitwarire myiza ndetse no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano rusange.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu Karere ka Huye, Rutoneshya Danny, yasabye abamotari n’abatunze moto gukora ihererekanya ry’ubu ownership, rizwi nka mutation, ku gihe mu gihe moto igurishijwe cyangwa iguzwe.
Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Karere ka Huye, SP Mujawamariya Leonille, na we yasabye abamotari kugira uruhare rufatika mu kwirinda, gukumira no kurwanya ibyaha.
Yavuze ko hari abantu bashobora kwifashisha abamotari mu gutwara ibintu cyangwa gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, abasaba kujya babanza gushishoza no kumenya neza abo batwaye n’ibyo bafite.
Muri ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda ishimangira ko ubufatanye n’abaturage ari ingenzi mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano, cyane cyane ko abamotari bahura n’abantu benshi kandi bakorera ahantu hatandukanye, bikaba bibaha amahirwe yo gutahura no gutanga amakuru ku bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Abamotari basabwe kunoza imikorere

Abayobozi batandukanye basabye abamotari ku kwirinda ibyaha








