sangiza abandi

Urwibutso rwa Jay Polly nyuma y’imyaka itanu yitabye Imana

sangiza abandi

Tariki 2 Nzeri 2021 nibwo inkuru mbi kandi y’agahinda yageze mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko ab’injyana ya Hip-Hop ko umuhanzi w’umuraperi Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwatangaje ko Jay Polly yaguye mu bitaro bya Muhima, aho yari yagejejwe avanywe mu igororero rya Nyarugenge riherereye Mageragere nyuma y’uko we n’abandi bagororwa batatu b’inshuti ze hari ibinyobwa by’inkorano banywereye mu igororero biza kubagiraho ingaruka.

Inkuru y’urupfu rwa Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly yashavuje benshi dore ko no kugeza ubu afatwa nk’umuraperi wa mbere w’ibihe byose mu Rwanda.

Nyuma y’urupfu rwe indirimbo ze ziracyumvwa ndetse zikomeza kuzamuka mu mibare bigaragaza ko n’ubwo we ubwe atagihari ariko ibihangano bye bigikora ku mitima ya benshi dore ko byanibandaga ku nkuru zo mu buzima busanzwe.

Muri iyi nkuru Umunota ugiye kugaruka ku bintu bitibagirana kuri Jay Polly n’ubwo hashize imyaka 5 yitabye Imana.

Jay Polly n’ubwo yari mu itsinda rya Tuff Gang ariko yanakoraga ku giti cye

Jay Polly yatangiye kwamamara cyane muri 2008 ubwo we na bagenzi be bashingaga itsinda rya Tuff Gang rifatwa nk’itsinda ry’ibihe byose ry’abaraperi mu Rwanda.

N’ubwo Jay Polly yari muri iri tsinda hamwe na Bulldog, Fireman, Green P na P Fla ariko ntibyamubuzaga gukora umuziki ku giti cye nk’uko byanagendaga no kubandi.

Jay Polly yakoze indirimbo nyinshi ari wenyine ariko mu zakunzwe cyane harimo ‘Ku Musenyi’, ‘2×2’, ‘Akanyarirajisho’, ‘Malayika’, ‘Ibyo Ubona’, ‘Nyirizina’, ‘Umucakara w’ikaramu’, ’Inshuti Nyazo’, ‘Ndacyariho’, ‘Go with me’ n’izindi.

Mu ndirimbo zakunzwe cyane yahuriyeho n’itsinda rya Tuff Gang zirimo ‘Amaganya’, ‘Inkongoro y’umushimusi’, ‘Gereza’, ‘Sigaho’ n’izindi.

Jay Polly yari akunzwe bidasanzwe

Jay Polly yagaragarijwe urukundo rudasanzwe ubwo hatangiraga irushanwa ry’abahanzi rya Primus Guma Guma Super Star muri 2011.

Iri rushanwa bwa mbere ryegukanwe na Tom Close ariko abafana bari bashyigikiye Jay Polly bateye amabuye bagaragaza ko batishimiye ibyarivuyemo bishimangira urukundo bari bamufitiye rukarinda ubwo rubakoresha amakosa.

Jay Polly yaje kwegukana iri rushanwa muri 2014 ndetse we na Riderman bihariye agahigo ko kuba aribo baraperi babiri gusa begukanye iri rushanwa mu myaka 8 ryateguwe.

Na nyuma yo kwitaba Imana, abahanzi batandukanye baririmbye indirimbo zimugarukaho zirimo iyakozwe na Julien Bmjizzo yise ‘Bye Jay Polly’ yahuriyemo abahanzi barimo P Fla, Social Mula, Diplomate, Khalfan Govinda, B-Threy, Li John, Marina na Mico The Best.

Mu zindi ndirimbo zakozwe zo kumwibuka harimo iyakozwe na Green P, Riderman, Z’Bra Rwabugiri, iyakozwe na Yampano ari kumwe na Fireman, Young Kevin na Mozzy n’izindi.

Ibi byose ni ibyerekana urukundo Jay Polly yari akunzwe, uko afatirwaho ikitegererezo na benshi ndetse no kuba ari ishusho ya Hip Hop mu Rwanda.

Muri 2024 habaye igikorwa kidasanzwe ubwo umuhanzi Platini yakoraga igitaramo, maze muri icyo gitaramo abantu bemerera abagore ba Jay Polly inkunga ya miliyoni 16 Frw mu rwego rwo kubafasha kurera abana neza.

Byaje kurangira aba bagore bashyikirijwe agera kuri miliyoni 13.5 Frw.

Jay Polly yitabye Imana asize abana babiri b’ababakobwa yabyaranye n’abagore babiri batandukanye.

Umwana we w’imfura yamubyaranye na Nirere Afsa wamamaye nka Fifi, uyu mwana kuri ubu afite imyaka 15 naho undi amubyarana na Mbabazi Sharifa, aho we afite imyaka 10.

Imibare y’indirimbo ze ikomeza kuzamuka

Umibare w’abareba indirimbo za Jay Polly ukomeza kwiyongera buri munsi ku buryo kugeza ubu indirimbo ze 3 ziri ku muyoboro we wa YouTube umaze imyaka 5, zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1, mu gihe yatabarutse nta ndirimbo afite yujuje miliyoni.

Indirimbo ya mbere ya Jay Polly yujuje miliyoni ni ‘Umusaraba wa Joshua’ yakoranye na Marina, iyi ndirimbo yujuje iyi mibare nyuma y’amezi 5 Jay Polly yitabye Imana.

Uretse indirimbo ziri ku muyoboro wa YouTube ye, hari n’izindi ndirimbo nyinshi zimaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1 kuri YouTube n’ubwo zitari ku muyoboro we wa nyawo.

Itsinda rya Tuff Gang
Jay Polly
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, ni mukuru wa Jay Polly

Photos:

[fluentform id="3"]