sangiza abandi

Minisitiri Nsengiyumva yasabye urubyiruko kutabona ubuhinzi nk’umurimo ukorwa bya mbuze uko ngira

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko rw’Afurika guhindura imyumvire ku buhinzi, rukabubona nk’urwego rw’ubukungu bugezweho rutanga imirimo, amafaranga n’amahirwe aho kuba umurimo umuntu akora yabuze uko agira.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Nyafurika ku kwihaza mu biribwa (Africa Food Systems Forum, AFSF 2026), iri kubera i Kigali.

Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko kugira ngo Afurika ibashe guhindura inzego z’ubuhinzi n’imirire, hakenewe impinduka mu buryo abantu batekerezamo ubuhinzi, cyane cyane urubyiruko.

Yagize ati: “Urubyiruko rwacu rugomba gutangira kubona ubuhinzi nk’urwego rw’ubukungu bugezweho rufite amahirwe mensh, aho kuba umurimo ukorwa kubera kubura ubundi buryo.”

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko ubuhinzi bushobora gutanga imirimo n’amafaranga, asobanura ko impinduka zikenewe zitagomba kugarukira ku guhinga gusa, ahubwo ko hagomba gutezwa imbere ibikorwa byose bigize uruhererekane rw’agaciro k’ubuhinzi.

Muri byo harimo gutanga ibikoresho by’ubuhinzi, guhinga, kubika umusaruro, kuwutwara, kuwutunganya, kuwucuruza no kuwugeza ku bawukeneye.

Dr. Nsengiyumva kandi yavuze ko hakenewe kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ubukungu ndetse n’ibibazo bya politiki mpuzamahanga bishobora kugira ingaruka ku biribwa n’ubuhinzi.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Afurika ifite umutungo ukomeye ushobora gutuma ihindura inzego zayo z’ubuhinzi n’imirire, harimo ubutaka buhagije, amazi, izuba ryinshi ndetse n’abaturage benshi bakiri bato kandi bafite imbaraga

Ibi yabigaragaje nk’umutungo ukomeye Afurika ifite ushobora gufasha uyu mugabane kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubukungu. Gusa yavuze ko, nubwo Afurika ifite ayo mahirwe, igihanganye n’ibibazo by’inzara ndetse n’ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa.

Yavuze ko mu 2025, Abanyafurika bagera kuri miliyoni 309 bari bafite ikibazo cy’inzara, bingana na hafi 20% by’abatuye umugabane. Muri uwo mwaka kandi, hafi 57% bari bafite ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa kiri ku rwego ruciriritse cyangwa rukomeye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyo mibare igaragaza ko Afurika igomba guhindura ubushobozi ifite bukabyara umusaruro, maze uwo musaruro ukabyara iterambere n’ubukungu bugirira akamaro abaturage.

Yagaragaje ko ishoramari mu buhinzi ridakwiye kwibanda ku bahinzi gusa, ahubwo ko hari amahirwe menshi mu gutwara no gukwirakwiza umusaruro, kuhira imyaka, ingufu, gukoresha imashini mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubwishingizi, gutunganya umusaruro n’ubucuruzi.

Yasabye abikorera n’abashoramari kutabona ubuhinzi nk’urwego ruto cyangwa rufite ibyago byinshi gusa, ahubwo bakareba amahirwe ari mu bukungu bushingiye ku biribwa.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ibibazo bitatu ina ya AFSF igomba gusubiza

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko Inama ya AFSF 2026 ikwiye gufasha Afurika gusubiza ibibazo bitatu by’ingenzi, harimo uburyo imihigo y’ibihugu yahindurwamo gahunda zifatika zishobora gukurura ishoramari ni ukuvuga gushyira mu ngiro ibyo abantu biyemeza.

Yagaragaje kandi ko hagomba gushakwa uburyo ishoramari ryagera ku nzego zose aho kwibanda ku gice kimwe gusa, ndetse n’uburyo ibisubizo n’udushya byagaragaje ko bikora byakwagurwa bigashyirwa mu bikorwa mu buryo bwagutse muri Afurika.

Inama ya Africa Food Systems Forum 2026, yitabiriwe n’abayobozi, abahinzi, abikorera, abashoramari, abashakashatsi, abafatanyabikorwa mu iterambere, abagore n’urubyiruko, igamije kurebera hamwe uburyo Afurika yahindura inzego z’ubuhinzi n’imirire, ikongera umusaruro, ikihaza mu biribwa ndetse igatanga imirimo n’amahirwe y’ishoramari.

Photos:

[fluentform id="3"]