sangiza abandi

Urubanza rw’ubujurire rwa Charles Onana rwimuwe

sangiza abandi

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwimuriye muri Kamena 2027 iburanisha ry’urubanza rw’ubujurire bwa Charles Onana, umwanditsi akaba n’umushakashatsi ukomoka muri Cameroun, wahamijwe ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubujurire bwe bwari buteganyijwe gutangira ku wa 2 Nzeri 2026, ariko Onana n’abamwunganira mu mategeko basabye ko busubikwa, bavuga ko hari ikosa ryakozwe n’ubwanditsi bw’Urukiko mu nyandiko ihamagaza ababuranyi, bikaba byaradindije gutegura ubwiregure bwabo.

Urukiko rw’Ubujurire rwemeye iyo nzitizi, rutegeka ko iburanisha rizaba tariki  2 na 3 Kamena 2027. 

Ku wa 9 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwa Paris rwahamije Charles Onana ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Urwo rubanza rwatangiye tariki ya 7 Ukwakira 2024 aho rwari rushingiye ku gitabo yanditse cyasohotse ku wa 30 Ukwakira 2019, cyitwa “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent”, kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Urubanza rwatangiye kuburanishwa tariki 7 Ukwakira 2024 aho rwamaze iminsi ine, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’imiryango irimo CPCR, Survie na IBUKA France.

Muri iki gitabo, Onana yagaragazaga ibitekerezo bihakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari ifite umugambi wateguwe.

Onana we yahakanye ko yaba yarahakanye Jenoside, avuga ko ibyo yanditse bigomba kurebwa mu rwego rw’amateka, cyane cyane ku birebana n’ihanurwa ry’indege u’uwahoze ari  Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana ndetse n’ibikorwa bya Opération Turquoise.

Mu kwandika icyo gitabo, Onana yifashishije ubuhamya n’ibitekerezo by’abantu batandukanye, barimo Gen. (Rtd) Jean-Claude Lafourcade wayoboye Opération Turquoise, Johan Swinnen wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda ndetse na Christian Quesnot wayoboye Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa François Mitterrand.

Urukiko rwa Paris rwategetse Onana gutanga ihazabu y’amayero 7,400, ikishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120. Damien Serieyx, wakosoye igitabo, na we yaciwe amayero 5000.

Aba bombi kandi bategetswe gutanga indishyi zingana n’amayero 11,000 zigenerwa imiryango yari yatanze ikirego.

Muri izo ndishyi, IBUKA France yagenewe amayero 1000, LICRA 2000, CRF 2000, CPCR 2000, Survie 2000, FIDH 1000 na LDH 1000.

Urubanza rw’ubujurire rwa Charles Onana rwimuriwe muri Kamena 2027

Photos:

[fluentform id="3"]