sangiza abandi

Karongi: Hagiye guhuzwa amateka, ibidukikije n’ishoramari mu guteza imbere ubukerarugendo

sangiza abandi

Akarere ka Karongi kavuga ko gafite amahirwe akomeye yo guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari, bitewe n’ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu, kuba kegereye Pariki ya Nyungwe ndetse n’ubutunzi bw’amateka n’umuco buharangwa.

Meya w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gérald, avuga ko kadakwiye kureberwa gusa nk’ahantu hakorerwa ubukerarugendo bwo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ahubwo ko hakwiye kubakwa urwego ruhuza ibidukikije, amateka n’ishoramari.

Ati: Karongi twahavuga nk’ahantu hari ubukerarugendo bukomatanyije, ubushingiye ku mateka, ubushingiye ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, haba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse no ku nkengero za Nyungwe.”

Mu byanya by’amateka Akarere ka Karongi gashobora kwifashisha mu gukurura ba mukerarugendo harimo Urutare rwa Ndaba, ahamenyekana nk’ibigabiro bya Rwabugiri n’ahandi hafite amateka ajyanye n’ingoma ya Rwabugiri.

Akarere kandi gafite Pariki ya Nyungwe, imirima y’icyayi ya Gisovu n’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu biri mu byanya bigaragara nk’ibyakurura bamukerarugendo.

Meya Muzungu avuga ko uru ruhererekane rw’amateka n’ibidukikije rujyana n’amahirwe y’ishoramari, cyane cyane mu bikorwa bishobora guha abaturage akazi.

Ati: Abashoramari bashora imari ari benshi ndetse bigatanga akazi.

Yagaragaje kandi ko hari ubufatanye hagati y’Akarere, amashuri n’inganda mu guteza imbere ubumenyi. Muri ubu bufatanye harimo inganda zikora ibikomoka ku mbaho, dore ko avuga ko hari n’iziri ku rwego mpuzamahanga.

Ati: Dufite inganda ebyiri zo rwego mpuzamahanga zikora ibikomoka ku mbaho, zikora ibintu byiza kandi bifite ireme.”

Kuri Meya, iyi gahunda ikwiye kuba urunigi ruhuza amashuri atanga ubumenyi, inganda zikoresha ubwo bumenyi n’abaturage babona imirimo, kugira ngo ishoramari ritagarukira ku kuba ibikorwa byubakwa gusa, ahubwo rigire n’uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Karongi ubwayo igaragaza ko ifite icyanya cy’ubukerarugendo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu kandi ko hari amahirwe yo kongera ishoramari mu mahoteli, ibikorwa byo kwidagadura ku mazi, ubwikorezi bw’abakerarugendo n’inganda zitunganya umusaruro.

Photos:

[fluentform id="3"]