Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane kuri Paruwasi Katedarali ya Nyundo habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Myr .Yohani Mariya Vianney Nsengumuremyi wari igisonga cy’umwepiskopi wa Nyundo uheruka kwitaba Imana mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kanama.
Iki gikorwa cyo kumuherekeza no kumusezeraho mu cyubahiro cyitabiriwe n’abepiskopi,abapadiri n’abandi bihayimana baturutse hirya no hino mu gihugu.
Cyitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, n’imbaga y’abakirisitu muri rusange.
Musenyeri Jean Marie Vianney. Nsengumuremyi wari Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo muri Kiliziya Gatolika,aherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye.
Ni inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Musenyeri Nsengumuremyi yamenyekanye ku mugoroba w’itariki 30 Kanama 2026.
Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Anacaclet Mwumvaneza yatangaje ko Jean Marie Vianney Nsengumuremyi yazize uburwayi bujyanye n’umuvuduko mucye w’amaraso.
Yavuze kandi ko azahora yibukirwa kuri byinshi birimo Gukunda umurimo, ubwitange bwe, kubana n’abantu bose, aho yari umupadiri w’intangarugero.
Mu mirimo Musenyeri Nsengumuremyi yakoze harimo kuba yarabaye ushinzwe uburezi muri zone pasitorale ya Kibuye ikorera mu karere ka Karongi, mu gice kinini cya Rutsiro, no mu mirenge imwe ya Ngororero na Nyamasheke.
Musenyeri Nsengumuremyi kandi yabaye umwarimu muri Petit séminaire ya Nyundo.










