sangiza abandi

Urubyiruko rukora ibyaha nshinjabyaha rwagabanyutseho 11% mu mwaka

sangiza abandi

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko umubare w’urubyiruko rw’imyaka iri hagati ya 18 na 30 rwakurikiranyweho ibyaha wagabanutseho 11% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26, ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Ibi byatangajwe ku wa 4 Nzeri 2026, ubwo hasozwaga umwaka w’ubucamanza wa 2025/26, hatangizwa ku mugaragaro umwaka mushya wa 2026/27.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angélique, yavuze ko muri uyu mwaka urangiye urubyiruko rwari rugize 40% by’abakurikiranywe n’Ubushinjacyaha Bukuru, rungana na 32.231, mu gihe mu mwaka wabanje rwari rugeze kuri 51%.

Yavuze ko iri gabanuka rifitanye isano n’ingamba zitandukanye zo gukumira ibyaha, zirimo gahunda yo kurwanya ibinyobwabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati: “Biragaragara ko habayeho igabanuka kandi iki kigero cy’imyaka ni cyo cy’ingenzi cyo gukorera igihugu. Ingamba zigomba kunozwa kugira ngo urubyiruko rufashwe kuva mu byaha.”

Mu mwaka wa 2025/26, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 71.276, bufata imyanzuro kuri 68.232, angana na 95,7%. Muri ayo madosiye, 40.793 yoherejwe mu nkiko, mu gihe 27.439 yashyinguwe ku mpamvu zitandukanye, zirimo guca ihazabu no kumvikanisha abarebwa n’ikirego.

Ubushinjacyaha kandi bwatsinze 37.339 mu manza 39.988 zaburanishijwe kandi zigacibwa n’inkiko, bingana na 93,4%. Iki kigero cyazamutse ugereranyije na 93,2% cyariho mu mwaka wabanje.

Ibyaha by’ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni byo byakomeje kuza ku isonga mu byagejejwe mu Bushinjacyaha, aho byombi hamwe byari bigize 49% by’amadosiye yose yakiriwe. Ibi na byo byagabanutse ugereranyije na 51% byari bigize amadosiye mu mwaka wabanje, hakabaho igabanuka ry’amadosiye 9.005.

Ku bijyanye no gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, amadosiye 13.496 yafatiwe imyanzuro, mu gihe Ubugenzacyaha bwakemuye ibirego 7.883 bitari byagezwa mu Bushinjacyaha, binyuze mu buryo bw’ubuhuza.

Muri uyu mwaka kandi Ubugenzacyaha bwashyinguye amadosiye 56.156, ahanini bitewe n’impamvu zirimo kuba ibimenyetso bidahagije cyangwa ibikorwa byaregewe bitari ibyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwakomeje no kwifashisha ikoranabuhanga, aho mu mwaka wa 2025/26 hatanzwe ibyemezo 261.116 byerekana ko ababiherewe batigeze bakatirwa n’inkiko.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique yagaragaje ko urubyiruko rwishora mu byaha nshinjabyaha rwagabanyutse kubera ingamba zafashwe zirimo kurwanya ibiyobyabwenge

Photos:

[fluentform id="3"]