sangiza abandi

Kimenyi yemeje ko afite umwana umwe iby’impanga bivugwako yabyaranye na Nana arabigarama

sangiza abandi

Uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yahakanye amakuru amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afite abandi bana barimo impanga.

Kimenyi yabivuze mu kiganiro Beyond90 Initiative, aho yasobanuye ko afite umwana umwe, witwa Kimenyi Yannis Miguel.

Bayisenge Emery wari watumiwe muri iki kiganiro, yabajije Kimenyi umubare w’abana afite, amubwira ko ari umwe gusa, ari we Kimenyi Miguel Yanis yabyaranye na Muyango Claudine.

Kimenyi yanyomoje amakuru avuga ko hari abandi bana yaba yarabyaranye n’abandi bagore barimo n’impanga, avuga ko ahubwo ababimuvugaho ku mbuga nkoranyambaga ari abashaka kumuharabika.

Ati “Ibyinshi ntabwo biba ari ukuri. Hari ababivuga batananzi ntaranahura na bo, ariko nkirinda kubivugaho kuko akenshi iyo wisobanuye cyane birangira wisobanyije.”

Yagize ati “Mfite umwana umwe, Kimenyi Yannis Miguel.”

Yavuze ko amakuru amuvugwaho ku bijyanye no kugira abandi bana atari yo, ashimangira ko abantu bayakwirakwije batari bafite amakuru y’ukuri ku buzima bwe.

Ati “Abantu bavuze ibintu bitari byo, bashatse gusebanya. Ariko kugira abana si ibintu bibi, gusa umuntu aba agomba kuvuga iby’ukuri. Iby’ukuri rero ni uko mfite umwana umwe, Miguel.”

Aya magambo aje nyuma y’amakuru yakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho umugore uzwi nka Nana, uba muri Australia, yavugaga ko afitanye umubano na Kimenyi ndetse ko abana b’impanga afite ari aba Kimenyi.

Hari n’andi makuru yari yaragiye avugwa ko Kimenyi yaba afite abandi bana, gusa uyu mukinnyi yongeye gushimangira ko afite umwana umwe w’umuhungu yabyaranye na Muyango Claudinne ari, ari we Miguel.

Kimenyi Yves yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali yabaye Kigali FC.

Kimenyi yemeje ko afite umwana umwe
Kimenyi Yannis Miguel umuhungu wa Kimenyi Yves na Muyango Claudinne

Photos:

[fluentform id="3"]