sangiza abandi

APR FC mu mibare myinshi, Rayon Sports yivuze imyato, BK Pro League yaratangiye, UR yegukanye igikombe: Ibyaranze impera z’icyumweru mu mikino

sangiza abandi

Impera z’icyumweru gishize zaranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, handball na basketball. 

Ni impera z’icyumweru zasise amakipe ya APR FC na Rayon Sports zihagarariye u Rwanda zikinnye imikino ya mbere y’ijonjora muri CAF Champions League na Confederation, itangira rua Shampiyona y’icyiciro cya mbere BK Pro League, isozwa ry’Igikombe cya Afurika muri volleyball mu bagore, Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo yashyizweho akadomo, handball n’ibindi.

Muri iyi nkuru Umunota ugiye kugaruka kuri ibyo bikorwa by’ingenzi by’imikino byabaye mu mpera z’icyumweru gishize kuva ku wa  Gatanu tariki 4 Nzeri kugeza ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026.

Football: Kalisa Jules Cesar yitabye Imana

Kalisa Jules Cesar wabaye umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yitabye Imana azize uburwayi ku Cyumweru.

Umuryango wa Kalisa wemeje ko yitabye Imana nyuma y’iminsi yerekeje mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza, n’ubwo indwara yari arwaye itatangajwe.

Kalisa yabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva muri 2006 kugeza muri 2011, ariko yinjiye muri iri Shyirahamwe mu 1999.

Mu myaka 12 yamaze muri FERWAFA, U Rwanda rwaranzwe n’iterambere ry’umupira w’amaguru.

Kalisa Jules Cesar wanakundaga gukina umukino wa tennis, yari murumuna wa Kalisa Adolphe “Camarade” nawe wabaye umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.

Football: Rayon Sports na APR FC zatangiye urugendo mu mikino nyafurika

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zakinwe imikino ibanza y’ijonjora rya mbere ry’imikino nyafurika, zombi zakiniye hanze y’u Rwanda.

Ku wa Gatanu, Rayon Sports yakinnye na Panthère Sportive du Ndé FC yo muri Cameroon kuri Sitade Ahmadou Ahidjo, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Panthère Sportive du Ndé FC yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Valentin Beo Batto ku munota wa 13, nyuma cyishyurwa na Kameni Herman Junior ku munota wa 78.

Umukino wo kwishyura utegerejwe ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026 guhera saa 18:00 muri Sitade Amahoro i Remera.

Ku rundi ruhande, APR FC yakinnye n’ikipe ya FC Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026 kuri Sitade Frederick Kibasa Maliba i Lubumbashi, ari nabwo yari yahagurutse mu Rwanda.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

Uyu mukino wakinwe ntabafana bahari warangiye FC Les Aigles du Congo itsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Soze Zemanga ku munota wa 44 w’umukino.

APR FC izakira FC Les Aigles du Congo mu mukino wo kwishyura uzakinwa ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026 kuva saa 18:00 muri Sitade Amahoro.

Muri rusange aya makipe yombi yo mu Rwanda yatangiye urugendo mu mikino nyafurika yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira ku wa mbere, aho agiye gukaza imyitozo yitegura imikino yo kwishyura cyane ko atabashije kwitwara neza cyane mu mikino ibanza.

Uretse aya makipe yakiniye hanze y’u Rwanda, hari n’imikino yo muri aya marushanwa yabereye i Kigali bitewe n’uko hari amakipe yo muri Sudani yasabye kwakirira imikino yayo mu Rwanda.

Al-Merrikh izanakina Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, yakiriye Power Dynamos yo muri Zambia kuri Sitade Amahoro ku wa Gatandatu muri CAF Champions League, umukino warangiye ibashije gutsinda igitego 1-0.

Al Ahli Wad Madani yakiriye Tusker FC yo muri Kenya muri CAF Confederation Cup kuri Kigali Pele Stadium ku Cyumweru, umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Hilal Alsahil yakiriye Welwalo Adigrat University FC yo muri Ethiopia kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatanu, umukino warangiye yitwaye neza itsinda ibitego 2-1.

Ikipe ya Al Hilal SC Omdurman izongera igakina BK Pro League yakiniye hanze y’u Rwanda aho yatsindiye Aigle Noir yari yayakiriye mu Burundi ibitego 2-0, umukino wo kwishyura ukazabera mu Rwanda.

Shampiyona y’u Rwanda ya 2026-2027, BK Pro League, yaranzitse

Mukura yatangiye itsinda Gasogi United ibitego 2-0

Ku wa Gatandatu nibwo BK Pro League y’uyu mwaka yatangiye hakinwa imikino y’umunsi wa mbere wabimburiwe n’imikino 3.

Ikipe ya Amagaju FC yatangiye neza Shampiyona itsinda Etoile de l’Est izamutse uyu mwaka ibitego 2-0 harimo n’igitego cy’umuzamu Ssebwato Nicholas, Etincelles FC na Sunrise FC zaguye miswi ya 0-0, naho Kiyovu Sports itsindwa na Gorilla FC igitego 1-0.

Imikino yakomeje ku Cyumweru, Mukura VS&L itsinda Gasogi United ibitego 2-0, Marine FC itsinda Kigali FC ibitego 2-0.

Kuri uyu wa mbere nibwo imikino y’umunsi wa mbere ikomeza aho Police FC yakira Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium kuva saa 15:00, naho indi mikino 3 ikaba yaragizwe ibirarane kuko irimo amakipe ari gukina imikino nyafurika.

Imikino yagizwe ibirarane ni uwagombaga guhuza Rayon Sports na Al Merrikh SC, Bugesera FC na Al Hilal SC na APR FC na Musanze FC.

Imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona izatangira ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026.

Volleyball: Ikipe y’igihugu mu bagore yegukanye umwanya wa 4 mu gikombe cya Afurika

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo igikimbe cya Afurika cya volleyball mu bagore cyaberaga i Nairobi muri Kenya cyashyizweho akadomo.

Ikipe y’u Rwanda yabashije kugera muri 1/2 ariko isezererwa na Misiri ku maseti 3-0, mu guhatanira umwanya wa gatatu nabwo itsindwa na Cameroon amaseti 3-0 ku wa Gatandatu.

Ni mu gihe ikipe y’igihugu ya Misiri ari yo yegukanye igikombe itsinze Kenya amaseti 3-0, amakipe 3 ya mbere akaba azitabira igikombe cy’isi cya 2027 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada.

Misiri yegukanye igikombe byanayihesheje itike yo kuzakina imikino Olempike yo muri 2028 izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru nibwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze i Kigali, yakirwa na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya u Rwanda rwari rusoreje ku mwanya wa 4 kuko no mu gikombe giheruka cya 2023 nabwo niko byagenze ndetse n’amakipe yari ari imbere yarwo ni nayo yongeye kuza imbere.

Handball: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yitabiriye igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya handball y’abatarengeje imyaka 20 nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yitabiriye igikombe cya Afurika kiri gukinwa ku nshuro ya 33 i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuva tariki 5 kugeza tariki 12 Nzeri 2026.

U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Guinea, Côte d’Ivoire na Zimbabwe.

Mu mukino wa mbere wabaye ku wa Gatantu, u Rwanda rwatsinzwe na Guinea ibitego 36-20, naho mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rubasha gutsinda Côte d’Ivoire imbere y’abafana bayo ibitego 30-25.

Ikipe y’u Rwanda izakina undi mukino kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeri ikina na Zimbabwe saa 18h00 z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Amakipe 16 niyo yitabiriye iki gikombe cya Afurika aho mu itsinda B harimo Algeria, Angola, Nigeria na Madagascar, mu itsinda C harimo Tunisia, Lybie, Benin na Kenya naho mu itsinda D harimo Misiri, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo.

Basketball: Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo yashyizweho akadomo

UR Kigali yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Kuri iki Cyumweru nibwo Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo yashyizweho akadomo hakinwa umukino wa 3 mu ya nyuma ya kamarampaka hagati ya Keplerian na UR Kigali, wabereye muri Petit Stade.

UR Kigali yariyoboye n’imikino 2-0, bivuze ko yasabwaga gutsinda umukino umwe igahita yegukana igikombe kuko hari hateganyijwe gukinwa imikino 5, amakipe agatanguranwa gutsinda imikino 3.

Niko byaje kugenda maze UR Kigali itsinda Keplerian amanota 82-74 biyihesha kuzuza intsinzi y’imikino 3-0, ihita yegukana igikombe ndetse ibona n’itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Intare yabashije kwegukana umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Kicukiro Buckets imikino 2-0, muri 3 yari iteganyijwe gukinwa.

Ikipe ya UR Kigali ya mbere yahembwe igikombe, imidari ya zahabu na sheke ya miliyoni 3 Frw, Keplerian ya kabiri yahembwe imidari ya feza na sheke ya miliyoni 2 Frw naho Intare ya gatatu yahembwe imidari y’umuringa na sheke ya miliyoni 1 Frw.

Football: Hasojwe imikino ya CECAFA y’amashuri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, CAF African Schools Football Championship CECAFA Qualifiers

Ku wa Gatandatu hasojwe imikino ihuza amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) mu batarengeje imyaka 15 yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika yaberaga i Kigali mu Rwanda.

Mu bahungu, u Rwanda rwatsindiwe na Uganda ku mukino wa nyuma igitego 1-0, naho mu bakobwa rutsindwa na Uganda mu guhatanira umwanya wa 3 ibitego 2-0.

Mu bakobwa, igikombe cyegukanwe na Tanzania itsinze Kenya ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahembwe igikombe, imidari ya zahabu na sheke y’ibihumbi $100, iyabaye iya kabiri yahembwe imidari ya feza na sheke y’ibihumbi $75 naho ikipe ya gatatu ihembwa imidari y’umuringa na sheke y’ibihumbi $50. 

Amakipe y’u Rwanda yanahuye n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru Patrice Evra wari mu Rwanda aho yari yitabiriye ibirori byo Kwita Izina byabaye ku wa Gatanu i Musanze mu kinigi, 

Photos:

[fluentform id="3"]