Abanyarwanda by’umwihariko Abanyakigali bacikanwe no gufotorwa no gutanga ibipimo ndangamiterere mu gihe cya gahunda rusange yo kwiyandikisha ku ndangamuntu koranabuhanga, bahawe andi mahirwe yo kubikora ku masite akomeje gutangirwaho iyi serivisi.
Mu mpera za Kanama 2026, abantu basaga miliyoni 7 bari bamaze gutanga ibipimo ndangamiterere, mu gihe abagera kuri miliyoni 8.3 bari bamaze kwemeza imyirondoro yabo.
Mu Mujyi wa Kigali, kuri site ya Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, hakomeje gufotorwa abacikanwe. Kugeza ku Cyumweru, abaturage benshi bari bakomeje kuyitabira, ku buryo imirongo yari ikiri miremire.
Abaturage bavuga ko iyi gahunda ibafasha kubona amahirwe yo kuzuza ibisabwa, aho bamwe bari baracikanwe n’igihe cyo gufotorwa.
Furaha Diane, umwe mu baturage bafatiwe ibipimo i Gikondo, yavuze ko yari yaracikanwe no kwifotoza kubera ko yari ari mu Ntara.
Yagize ati “Njye nari naracikanwe kwifotoza kubera ko bifotoje ndi mu Ntara, birangira nje inaha nabwo nsanga bararangije, ariko naje kwifotoreza hano i Gikondo. Ndashishikariza abantu kwifotoza kuko ni ingenzi, kuko Umunyarwanda agomba kugira ikimuranga kandi nta kindi cyaba kimuranga atari indangamuntu.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Umulisa Munyanyindi Arcesta, yabwiye RBA ko Umunyarwanda ashobora kwifotoreza kuri site iyo ari yo yose, hatitawe ku ho abaruriwe, avuka cyangwa atuye.
Yagize ati “Umuturage wese w’Umunyarwanda, yaba atuye mu Ntara cyangwa yaba atuye muri Kigali, yemerewe kwifotoreza kuri site iyo ari yo yose. Ntabwo bisaba ko yifotoreza ahantu abaruriwe, aho avuka cyangwa aho atuye.”
Yongeyeho ko n’abaturage bafite ikibazo cyo kutamenya nimero z’indangamuntu z’ababyeyi babo badakwiye gutinya kwitabira iyi gahunda.
Yagize ati “Iyo wageze kuri site wegera umukozi wa NIDA akagufasha, akagushakira nimero z’ababyeyi bawe z’indangamuntu.”
Mu gufata ibipimo ndangamiterere, hafatwa ifoto y’isura, ibikumwe, imboni n’umukono. Ku bana bari munsi y’imyaka itanu hafatwa ifoto y’isura gusa, mu gihe abafite imyaka hagati ya itandatu na 15 badatanga umukono.
Site ya Gikondo ni yo yonyine isigaye mu Mujyi wa Kigali ikomeje kwakira abacikanwe, aho ku munsi ishobora kwakira abaturage bari hagati ya 600 na 1000.
NIDA ivuga ko guhera tariki 8 Nzeri 2026 gahunda yagutse yo gufata ibipimo ndangamiterere izakomereza mu turere twa Nyabihu, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru muri iki cyumweru, ikazakomereza mu karere ka Rusizi mu cyumweru cyo guhera tariki 14 Nzeri 2026.
Nyuma yo kuva i Rusizi iyi gahunda iteganijwe kurangirira mu Turere twa Musanze, Burera na Rubavu.








