Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yifurije amahirwe abanyeshuri batangiye umwaka w’amashuri wa 2026/27 abasaba gukorana umwete bashaka intsinzi, yibutsa ababyeyi gukomeza kubakurikirana mu gihe bari kwishuri no kubasura.
Ni ibikubiye mu butumwa yageneye abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nzeri 2026 ubwo hatangiraga umwaka mushya w’amashuri wa 2026/27.
Nyuma y’ibiruhuko bari bamazemo igihe kirenga amezi abiri, Minisitiri Nsengimana yasabye abanyeshuri konger akwinjira mu nshingano yabo yo kwiga, abasaba kwita ku masomo bagiyeho bakigana umwete bashaka intsinzi bitezweho.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo musubire ku ishuri, musubire mu mwanya w’amasomo. Mugiye kwiga ari nayo nshingano mufite, muzakore mukorana umwete kugirango mugere ku ntsinzi, imiryango yanyu n’igihugu babifuzaho.
Yabibukije ko gukora buri kimwe mu mwanya wacyo ari cyo kizabafasha gukora neza gahunda zose ziba ziteganyijwe mu gihe bari ku ishuri.
Ati: “Kwiga bisaba kubikunda, bigahabwa umwanya uhagije ariko kandi bikajyana no gukora buri kimwe mu mwanya wacyo. Niba ari umwanya wo wiga mu ishuri iga neza niba, niba ari ukwiga binyuze mu mikorongiro nabyo bikore neza kimwe n’ibindi bitandukanye abarezi bagusaba gukora.”
Minisitiri w’Uburezi, yibukije ababyeyi ko ari bo bafatanyabikorwa ba mbere mu burezi, abasaba gusura abana ku ishuri no kubakurikirana cyane.
Yagize ati “Turabashimira ko mwabanye n’abana mu biruhuko kandi twizeye tudashidikanya ko hari byinshi byiza biyunguye. Umwana akeneye ko umusura ku ishuri ku munsi ugenwe ukamenya uko amerewe, ukamenya uko imyitwarire ye imeze ariko ukongera ukanamuganiriza ukamwibutsa ko ikinyabupfura ari ingenzi akirinda ingeso mbi.”
Yasabye abarezi gushyira umwete mu kazi kabo ko kurerera u Rwanda, dore ko nyuma yo koherezwa n’ababyeyi, abana basigara mu biganza byabo.
Ati “Nimubikorane umwete mubikunze kandi mubikore kinywamwuga mwigishe neza uko bikwiye.”
Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2026/27 watangiye, kigizwe n’ibyumweru 15, kikaba kizasozwa tariki 18 Ukuboza 2026. Abanyeshuri bazaruhuka batangire ikindi gihembwe ku wa 4 Mutarama 2027 kizasozwa ku wa 2 Mata 2027.
Biteganyiwe ko uyu mwaka w’amashuri uzasozwa tariki 2 Nyakanga 2027, hagakorwa ibizamini bya Leta biwusoza, bizakorwa kuva ku wa 6 Nyakanga kugeza tariki 23 Nyakanga 2027.








