Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze mu Bwami bwa Oman, mu ruzinduko rw’akazi agiye kugirira muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Umukuru w’Igihugu yakiriwe mu Mujyi wa Salalah n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq Al Said, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nzeri 2026, aho bagirana ibiganiro byihariye ku kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Oman.
Uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, rugamije gushimangira umubano ndetse n’imikoranire y’ibihugu byombi mu by’ubukungu n’ishoramari.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Oman ukomeje kwaguka, nyuma y’uko ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubwumvikane mu nzego zitandukanye.
Ubufatanye bw’u Rwanda na Oman bwibanda ku bucuruzi, ishoramari, ingendo z’indege, serivisi z’ibyambu n’ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubwenge buhangano, itumanaho n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Muri Mata 2025, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije guteza imbere ubufatanye mu itumanaho no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Muri Mutarama 2026 kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko muri Oman, aho hasinywe andi masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Uretse ubufatanye mu bukungu, Oman Air yatangiye ingendo zitaziguye hagati y’Umujyi wa Muscat n’uwa Kigali ku wa 21 Nyakanga 2026, ziba inshuro ebyiri mu cyumweru, zikaba zitezweho kongera ubucuruzi, ubukerarugendo n’imikoranire y’abaturage b’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abayobozi ba Oman ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano, kwagura ubufatanye no gufungura amahirwe mashya y’ishoramari n’ubucuruzi.
Umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Oman watangiye mu 1982, ukaba ushingiye ku kubahana no ku bushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza kuwuteza imbere.









