sangiza abandi

U Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano 8 agamije kwagura ubufatanye

sangiza abandi

U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byasinyanye amasezerano abiri y’imikoranire n’andi atandatu y’ubwumvikane, agamije kwagura ubufatanye no kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bukungu, ishoramari n’ubucuruzi.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, mu Ngoro ya Al Hosn i Salalah, nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tarik.

Mu masezerano yasinywe harimo ayerekeye gukuraho visa ku bafite pasiporo za dipolomasi, iz’akazi ka Leta n’izidasanzwe, ndetse n’amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri ku bantu n’ibigo bikorera mu bihugu byombi.

Gukuraho visa muri aya masezerano ntibireba Abanyarwanda n’Abanya-Oman bose, ahubwo by’umwihariko bireba abafite izi pasiporo zemewe n’amategeko. Ibi biteganyijwe koroshya ingendo z’abayobozi n’abandi bafite izi pasiporo, bityo bikarushaho gufasha mu mikoranire hagati ya Guverinoma zombi.

Amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri yo agamije gukumira ko amafaranga cyangwa inyungu byinjijwe n’umuntu cyangwa ikigo mu bihugu byombi bisorerwa inshuro ebyiri, ndetse akanagena uburyo ububasha bwo gusoresha bugabanywa hagati y’ibihugu.

Ku rundi ruhande, inyandiko esheshatu z’imikoranire zasinywe zibanda ku nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubwikorezi n’ibikorwaremezo by’ibyambu, ishoramari, umurimo, ubufatanye mu by’ingamba ndetse no kwihutisha ishoramari.

Ibi bije mu gihe Oman ibona u Rwanda nk’ahantu hashobora gufasha abashoramari bayo kugera ku masoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu nzego zigaragazwa nk’izifite amahirwe harimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ikoranabuhanga, ibyanya by’ubukungu n’ibikorwaremezo.

Ingendo za Kigali-Muscat zitezweho kongera imikoranire

Umubano w’ibihugu byombi umaze no kugira indi nkingi y’ingenzi nyuma y’uko SalamAir itangiye ingendo zitaziguye hagati ya Kigali na Muscat muri Nyakanga 2026.

Izi ndege zikora ingendo kabiri mu cyumweru, zikaba zitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abashoramari, barwiyemezamirimo, bamukerarugendo n’abandi bagenzi hagati y’u Rwanda na Oman.

Uretse koroshya ingendo, iyi nzira y’indege ishobora gufasha mu kugeza ibicuruzwa ku masoko mu gihe gito, guteza imbere ubukerarugendo no guhuza Kigali n’amasoko yo mu Kigobe, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Aziya binyuze muri Oman.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubufatanye na Oman bushobora kurushaho gufungura imiryango y’ishoramari rituruka mu Kigobe, mu gihe Oman na yo ibona u Rwanda nk’irembo rishobora kuyifasha kugera ku isoko rya Afurika y’Iburasirazuba.

Izi ngamba zose zigaragaza ko umubano w’u Rwanda na Oman uri kuva ku rwego rwa dipolomasi gusa, ugana ku bufatanye bwibanda ku bucuruzi, ishoramari n’iterambere ry’ubukungu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yasinye amasezerano ajyanye n’ubucuruzi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasinye amasezerano ajyanye no gukuraho Visa hagati y’ibihugu byombi
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeli Muganza yashyize umukono ku masezerano hagati y’u Rwanda na Oman

Photos:

[fluentform id="3"]